Imiti ivura indwara z’amaguru yarikoroje aho bamwe mu bayikoresheje bavuga ko yabateje irari ryatumye bishora mu mibonano mpuzabitsina batateguye

Screenshot_20261117-134649
Abagore batandukanye bagaragaje ko imiti bari barahawe n’abaganga mu kuvura indwara ituma umuntu ahora yumva akeneye kunyeganyeza amaguru, yabateye impinduka zikomeye mu myitwarire, zirimo kugira irari rikabije ry’imibonano mpuzabitsina no kwishora mu bikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aba bagore bavuga ko batigeze basobanurirwa neza ingaruka zishobora guterwa n’iyo miti mbere yo kuyikoresha, bikarangira bamwe bahuye n’ibibazo byakomereye imibereho yabo, imibanire n’abandi ndetse n’ubukungu bwabo.

Mu nkuru yatangajwe na BBC, abagore 20 bavuze ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo guhabwa imiti ivura indwara izwi nka Restless Legs Syndrome (RLS), irangwa no kugira ubushake budasanzwe bwo kunyeganyeza amaguru, cyane cyane igihe umuntu yicaye cyangwa agiye kuryama.

Iyi ndwara ishobora gutuma uyirwaye ataruhuka neza, akagira ikibazo cyo gusinzira ndetse akumva ibimeze nk’ibishishi cyangwa ikintu kimugendagenda mu maguru.

Mu miti ikoreshwa mu kuvura iki kibazo harimo iyitwa Ropinirole, iri mu itsinda ry’imiti izwi nka Dopamine Agonists, igira uruhare mu mikorere y’ubwonko ifasha kugenzura ibikorwa by’umubiri.

Icyakora, ubushakashatsi n’inyandiko zagaragajwe muri iyi nkuru ya BBC byerekana ko iyi miti ishobora no kugira ingaruka ku myitwarire y’umuntu, harimo kongera irari ry’imibonano mpuzabitsina no kumutera gukora ibintu atari asanzwe amenyereye.

Raporo y’ikigo gikora imiti cya GlaxoSmithKline (GSK), BBC ivuga ko yabonye, igaragaza ko icyo kigo cyari cyaramaze kumenya mu 2003 isano ishobora kuba hagati y’imiti yo muri iri tsinda n’imyitwarire idasanzwe mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Iyo raporo yanagaragaje ikibazo cy’umugabo wari uri gufata imiti ivura indwara ya Parkinson, nyuma akaza gukora icyaha cyo gusambanya umwana.

Ibi byatumye havuka ibibazo ku buryo abarwayi basobanurirwa ingaruka zishobora guterwa n’imiti bahabwa, cyane cyane izishobora guhindura imyitwarire yabo.

Bamwe mu bagore baganiriye na BBC bavuze ko batigeze bamenya ko impinduka bari bafite zishobora kuba zifitanye isano n’imiti bari gufata. Hari n’abandi bagaragaje ko batangiye kwishora mu gukina urusimbi no kugura ibintu birenze ubushobozi bwabo, kandi mbere batari basanzwe bafite iyo myitwarire.

Umwe muri bo yageze aho agira imyenda irenga amapawundi 150.000, agaragaza uburemere bw’ingaruka ibyo bibazo byamugizeho.

Umugore witwa Claire na we yasobanuye uko yahuye n’iki kibazo. Yatangiye kurwara iyi ndwara mu gihe yari atwite, akajya yumva adashobora gutuza mu maguru bikajyana no kubura ibitotsi no kugira ibyiyumviro budasanzwe mu mubiri.

Nubwo ikibazo cyakomeje na nyuma yo kubyara, abaganga bamuhaye umuti wa Ropinirole kugira ngo agabanye ibimenyetso by’indwara yari afite.

Claire avuga ko mu ntangiriro uyu muti wamufashije cyane, ariko nyuma y’igihe kingana n’umwaka atangiye kugira ubushake bukabije bw’imibonano mpuzabitsina atari asanzwe afite.

Yabwiye BBC ko byari ibintu bidasanzwe ku buryo byamugoye kubisobanura, kandi ko icyo gihe atari azi ko bishobora kuba bifitanye isano n’umuti yari yarahawe.

Ku ruhande rw’inzego zishinzwe kugenzura imiti mu Bwongereza, BBC yatangaje ko hari umuburo rusange ku bijyanye no kwiyongera kw’irari ry’imibonano mpuzabitsina no kwishora mu myitwarire ishobora guteza ibyago.

GSK na yo yavuze ko mu nyandiko iherekeza umuti hagaragaramo amakuru ajyanye n’impinduka zishobora kuba ku muntu mu bijyanye n’inyota cyangwa ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza akamaro ko gusobanurira abarwayi ingaruka zishobora guterwa n’imiti, kugira ngo bashobore kumenya impinduka zidasanzwe zibabaho no kugisha inama abaganga hakiri kare.

Abakoresha imiti iyo ari yo yose ntibagomba guhita bahagarika cyangwa guhindura ingano y’iyo bafata batabanje kugisha inama inzobere mu buvuzi. Iyo hagaragaye impinduka zidasanzwe mu myitwarire, ni ngombwa kubimenyesha muganga kugira ngo harebwe niba bifitanye isano n’umuti uri gukoreshwa.