Gatsibo: Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yangije Ibyumba by’Amashuri

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 10 Gashyantare 2024, mu masaha ya mu gitondo mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo, haguye imvura nyinshi ivanze n’Umuyaga udasanzwe yasenye ibyumba by’Amashuri bibiri mu Kigo cy’Amashuri cya Ngarama TSS inasambura Ibyumba Abakobwa bararamo ( Dortoire). Ibyumba by’Amashuri byasenyutse byari bisakaje Amabati 44 n’ibyumba Abakobwa bararamo byasambuwe n’Umuyaga nabyo byari bisakaje Amabati 44.

Igicumbi News ikimara kumenya ay’amakuru yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, GASANA Richard, yemeza ko imvura yaguye yasenye ndetse ikanasambura Ibyumba by’Amashuri ariko Imana yakinze akaboko ntawahasize ubuzima.

Ati: “Nibyo ni imvura yaraye iguye mu ijoro ryakeye irimo umuyaga mwinshi cyane ntabwo twabigizemo amahirwe rero kuko nyine ku Kigo cya Ngarama TSS hari ibyumba byagurutse ibisenge , Ibyumba bibiri by’Amashuri na Dortoire y’abana b’abakobwa ariko ku bw’amahirwe ntawagize icyo aba, Abana bose bavuyemo ari bazima n’ibintu ntakintu cyangiritse ibisenge byaguye ahantu hatari hari ibyo byangiza”.




Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko imvura ikimara guhita bahise bashakira abo banyeshuri aho baba babashyize hanyuma hakarebwa uko ibyo byumba byangritse byakongera bigasanwa mu maguru mashya.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje atanga ubutumwa avuga ko abaturage na bo bagomba kureberaho bakazirika inzu za bo neza Kandi bakajya bahora bagenzura niba koko inzu zabo zikiziritse neza.

Ati : “Ni ukubibabwira Kandi dusanzwe tunabibabwira nubwo babikora ariko bakomeze babikore bijyanye no kuzirika ibisenge nayo mashuri yaraziritse ariko nyine ubwo umuyaga waje ubirusha imbaraga uko byari biziritse. Ni ugusaba Abaturage ko bazirika amazu yabo Kandi bakajya bahora bareba niba akiziritse hari ubwo uzirika inzu imigozi ikagenda irekura uko ibiti bigenda byuma cyangwa se uko inzu igenda isaza ugasanga imigozi wakoresheje irimo iragenda irekura aho wazirikiye. Bisaba ko umuntu agenda agenzura yigenzurira cyane cyane muri iki gihe cy’imvura”.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: