Rwamagana: Habaye impanuka ikomeye ifunze umuhanda by’agateganyo

Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko ku muhanda munini Kigali-Rwamagana habereye impanuka ifunze umuhanda kuko barimo gukuramo imodoka nini yaguye mu muhanda rwagati.

Itangazo Polisi icishije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Rigira riti: “Turabamenyesha ko kubera impanuka yabereye mu muhanda munini Kigali-Rwamagana ahitwa mu kabuga ka Musha mu kagali ka Nyakabanda, @musha_sector, @RwamaganaDistr, uyu muhanda ubaye ufunze by’agateganyo.

Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Turasaba abakoresha imodoka nto gukoresha umuhanda Nyagasambu Ku isoko- Paruwasi ya Musha- Kadasumbwa. Abakoresha imodoka nini baraba bihanganye mu gihe imodoka yaguye mu muhanda igikurwamo. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa kandi Abapolisi barahari kugirango babayobore”.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: