Umuhanda Nyamasheke-Nyamagabe wafunzwe by’agateganyo

image_870x580_69b12fc495b90

Abakoresha umuhanda wa Nyamasheke–Nyamagabe basabwe kuwitondera no gukoresha indi nzira nyuma y’impanuka y’ikamyo yabereye ahitwa Kuwasenkoko, mu Ishyamba rya Nyungwe.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igikorwa cyo gukura ikamyo yakoze impanuka ahitwa Kuwasenkoko, mu Ishyamba rya Nyungwe, cyatumye umuhanda wa Nyamasheke–Nyamagabe udakoreshwa n’ibinyabiziga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi, mu gitondo cyo Kuri uyu wa Gatatu, Tariki 16 Nzeri 2026, abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bakoresha uyu muhanda basabwe kwirinda kugerageza kunyura ahabereye impanuka, mu gihe ibikorwa byo kuwusubiza mu buryo busanzwe bikomeje.

Polisi yavuze ko abafite ingendo hagati ya Nyamasheke na Nyamagabe bashobora gukoresha indi nzira inyura Nyamasheke–Karongi–Muhanga kugira ngo bakomeze ingendo zabo.

Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Kuwasenkoko gaherereye mu Ishyamba rya Nyungwe, ahanyura umuhanda uhuza Nyamasheke na Nyamagabe. Uyu muhanda ni ingenzi mu guhuza uturere two mu Burengerazuba n’Amajyepfo y’u Rwanda.

Polisi yatangaje ko abapolisi bari aho kugira ngo bafashe abakoresha umuhanda, babayobore ndetse banagenzure uko urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rukorwa mu gihe ikibazo kigikemurwa.

Abakoresha umuhanda basabwe gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abapolisi bari ahabereye impanuka, mu rwego rwo kwirinda izindi mpanuka no korohereza ibikorwa byo gukuraho ikamyo yabangamiye urujya n’uruza.

Polisi kandi yatangaje ko irongera gutanga amakuru igihe umuhanda wa Nyamasheke–Nyamagabe uraba wongeye kuba nyabagendwa.