Umuforomokazi akurikiranyweho gushaka kuryamana n’umurwayi yari arimo gupima umuvuduko w’amaraso
Umuforomokazi witwa Lori Chern ukorera mu mujyi wa Kamloops, mu ntara ya British Columbia muri Canada, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gushinjwa gusangiza umurwayi w’umugabo icyifuzo cyo gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe yari yamwakiriye kugira ngo amukorere isuzuma ry’ubuzima.
Iki kibazo cyamenyekanye nyuma y’uko uyu murwayi agejeje ikirego ku Kigo gishinzwe kugenzura imyuga y’abaforomo n’ababyaza muri British Columbia (British Columbia College of Nurses and Midwives – BCCNM), ashyikirizaho n’amashusho y’ubutumwa bugufi avuga ko yagiye agirana na Chern nyuma y’icyo gihe bahuye.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’icyo kigo yo ku wa 4 Ugushyingo 2026, uyu mugabo yari yoherejwe kuri Chern n’umufarumasiye kugira ngo amukorere isuzuma ry’ubuzima kandi amufashe gutegura inyandiko yagombaga gushyikirizwa Polisi ya Canada (RCMP).
Icyakora, aho kugira ngo iryo suzuma rigume ku byo yari yaje gukorerwa, uyu mugabo avuga ko ibiganiro byahindutse ubwo Chern yari arimo kumupima umuvuduko w’amaraso.
Mu kirego cye, yavuze ko Chern yamusabye kwicara ku ntebe yo mu ruganiriro iwe mu rugo, maze na we akicara iruhande rwe. Avuga ko ubwo yamupimaga umuvuduko w’amaraso yatangiye kumukorakora ku kuboko.
Nyuma yo kumupima, ngo yamubwiye amagambo amushimagiza ku miterere y’umubiri we no ku bipimo by’ubuzima bwe, amubwira ko afite ubuzima bw’umuntu ufite imyaka 18.
Uyu mugabo akomeza avuga ko Chern yaje kumubaza ibijyanye n’imibereho ye mu byerekeye imibonano mpuzabitsina, amubwira ko gukora imibonano mpuzabitsina bifite akamaro ku buzima bw’umugabo no kugira ngo umubiri we ukore neza.
Ikirego gikomeza kivuga ko uyu muforomokazi yaje kumubwira ko bashobora gukora imibonano mpuzabitsina. Umugabo ngo yahise yanga icyo cyifuzo, ariko Chern akomeza kumubwira ko ashobora kumuhamagara cyangwa kumwandikira ubutumwa hanze y’amasaha y’akazi igihe yaba yisubiyeho.
Ubutumwa bugufi bwashyikirijwe abagenzura imyuga y’ubuforomo
Uyu mugabo ntiyagarukiye ku kugaragaza ibyo avuga ko yabwiwe. Yanashyikirije BCCNM amashusho y’ubutumwa bugufi avuga ko yagiranye na Chern nyuma y’icyo gihe bahuye.
Komite ishinzwe iperereza muri iki kigo yavuze ko ubutumwa bwatanzwe ahanini buhuye n’ibisobanuro byatanzwe mu kirego.
Ikindi cyagaragajwe ni uko inyandiko z’isuzuma uyu mugabo yari yaje gukorerwa zitigeze zitegurwa uko byari biteganyijwe. Chern ngo yasobanuye ko bitakozwe kubera ikibazo cy’umubare we wo kwishyuriraho serivisi z’ubuvuzi uzwi nka Medical Services Plan (MSP).
Yafatiwe ingamba zimubuza gukorera abarwayi iwe mu rugo
Nyuma yo kwakira ikirego ku wa 6 Kanama 2026, BCCNM yakoze isuzuma ry’ibanze maze ku wa 4 Ugushyingo 2026 ifatira Lori Chern icyemezo cy’agateganyo kigamije kurinda umutekano w’abarwayi mu gihe iperereza rikomeje.
Iki cyemezo kimubuza kwakirira abarwayi mu kigo cye bwite cyitwa RN Collaborate, cyari gifite ibikorwa byibanda ku buzima n’imibereho myiza y’abagabo barengeje imyaka 40.
Yemerewe gukomeza umwuga we gusa mu bitaro bibiri ari byo Dr. Helmcken Memorial Hospital biherereye muri Clearwater na Princeton General Hospital.
Komite ishinzwe iperereza yavuze ko uburyo bwo kwakirira abarwayi ahantu hatagenzurwa, cyane cyane mu rugo bwite, bushobora guteza impungenge ku mutekano wabo mu gihe ibirego bishinjwa uyu muforomokazi byaba bifite ishingiro.
Yongeyeho ko nta mpamvu yari yabonetse yo guhagarika burundu ibikorwa bye mu bitaro, kuko gukorera ahantu igenzura bishobora kugabanya ibyago byagaragajwe.
Lori Chern ahakana ibyo ashinjwa
Nubwo urwego rugenzura imyuga y’ubuforomo rwafashe izi ngamba, Chern ahakana ko yaba yaragize imyitwarire mibi ishingiye ku gitsina ku murwayi.
BCCNM yasobanuye ko icyemezo cyafashwe ari icy’agateganyo, kigamije kurinda abaturage mu gihe iperereza rigikomeje. Ntabwo ari icyemezo cya nyuma cyemeza ko ibyo ashinjwa yabikoze.
Icyo kigo kandi cyagaragaje ko mbere y’iki kibazo nta kindi gihano yari yarigeze ahabwa kijyanye no kurenga ku mipaka igomba kuranga umubano hagati y’umuforomokazi n’umurwayi.
Ingamba zafashwe zizakomeza kubahirizwa kugeza igihe ikirego kizaba cyarangiye, hafashwe ikindi cyemezo cy’imyitwarire ye mu kazi cyangwa urwego rubifitiye ububasha rukazihindura cyangwa rukazivanaho.
Iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye, mu gihe uburenganzira bwa Chern bwo gufatwa nk’umuntu utarahamwa n’ibyo ashinjwa bugomba kubahirizwa.
