RDC: AFC/M23 irashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kugaba igitero cyahitanye abasivili i Rubaya

20260524_083415

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, agace ka Rubaya gaherereye muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru katewe n’indege itagira umupilote bavuga ko ikoreshwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo bafatanyije.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X n’Umuvugizi w’uyu mutwe Lawrence Kanyuka, AFC/M23 yavuze ko icyo gitero cyabaye ahagana saa sita z’ijoro n’iminota 15, kigakorerwa mu gace bavuga ko gatuwe cyane n’abaturage benshi.

Uyu mutwe uvuga ko icyo gitero cyahitanye abaturage b’inzirakarengane ndetse kigasenya inzu n’ibindi bikorwa by’abaturage, nubwo kugeza ubu umubare nyawo w’abahitanywe nacyo utaratangazwa ku mugaragaro.

AFC/M23 yamaganye icyo yise “igitero cy’ubugome” ivuga ko cyagabwe ku basivili, ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza ibikorwa bya gisirikare bishyira abaturage mu kaga.

Uyu mutwe kandi watangaje ko ushaka ko Abanyekongo n’amahanga bakurikirana hafi ibiri kubera mu burasirazuba bwa RDC, uvuga ko uzakomeza ibikorwa byo kurinda abaturage bo mu duce ugenzura.

Kugeza ubu, Leta ya RDC ntacyo yari yatangaza ku birego bya AFC/M23 bijyanye n’iki gitero bivugwa ko cyabereye i Rubaya.

Rubaya ni kamwe mu duce two muri Masisi tumaze igihe twibasiwe n’imirwano hagati y’impande zihanganye mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri bilometero 30 uvuye muri aka gace kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru hubuye intambara ikaze mu bice bya Kinigi ndetse n’utundi duce tuhakikije.