Rulindo: Pasiteri yubikiriye umukirisitu we bari mu materaniro aramuhondagura

Pasiteri arashinjwa gukubitira umuturage mu rusengero, ubwo bari mu materaniro kuri iki cyumweru Tariki ya 27 Nyakanga 2023.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kigarama, mu Murenge wa Kisaro, Akarere ka Rulindo, aho umushumba witwa Habamungu Jérôme wa Paruwasi y’Itorero rya AEBER Muranzi, yubikiriye umukecuru witwa Mukamana Liberathe arimo guhimbaza Imana akamukubita inkoni 3 mu bitugu no ku gahanga.

Umwe mu bo mu muryango w’uyu mukecuru yabwiye Igicumbi News ko bari bagiye gusenga bisanzwe bagatungurwa no kubona pasiteri akubise umukecuru wa bo.

Ati: “Twagiye gusenga tugeze k’urusengero turasenga ntakibazo noneho ubwo turangije gutura tugeze mu gihe cyo guhimbaza Imana, ubwo umukecuru wanjye ava mu cyicaro cye ajya kubyinira imbere, pasiteri yahise ava kuri ritari afata inkoni abakecuru bitwaza aba arayimukubise mbese twabonye bibabaje abakirisito bose bajyamo bajya gukiza, umukeceru ubwo bari bamukubise inkoni ku gahanga amaraso arimo kududubiza duhita tumujyana kwa muganga. Ubu tumurwarije ku buriri bamupfutse bamuhaye n’ibinini arwariye mu rugo.”



Pasiteri Jérôme ushinjwa gukubita umukirisitu mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News yirinze kwemeza cyangwa guhakana amakuru avuga ko yarwanye. Ibibazo byose umunyamakuru yamubajije yagiye abica k’uruhande.

Asubiza ati: “Uri umunyamakuru nibyo koko ariko inkuru urimo ni inkuru kubera ko ukuri aba ari ukwako, ubwo rero ndatekereza ko bitari bishya mu makuru ibintu byose bivuzwe bigira uko ubitwara ukabiha umurongo gusa icyo nakubwira uwabitekereje kubikubwira gutyo afite icyo abishakamo afite icyo ashaka kugeraho mu nkuru ye.”

Pasiteri akomeje kubazwa niba koko yakubise umuyoboke we, yakomeje kubica k’uruhande. Ati: “Ndakubwiye ngo ntabwo nakwivanga mu nkuru y’uwo muntu ntiyigeze ansaba ko mwunganira, ntabwo nivanga mu nkuru ye uko yayiguhaye afite icyo ashaka kugeraho ntiyigeze ansaba ko mwunganira.”

Ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza mu Kagari ka Kigarama mu kiganiro yahaye Igicumbi News. Yagize ati: “Twabimenye ko iyo ntambara yabereye mu rusengero ko hari n’umuntu uhakomerekeye hazamo imvururu ariko icyo twakoze twahise duhosha izo mvururu mu mbaraga zari zihari uwahakomerekeye ajyanywa kwa muganga noneho ibindi byaje gukurikiraho uwakomerekejwe yatashye ariko twamugiriye inama y’uko akomeza akegera inzego bireba akabona ubutabera, icyo bapfuye rero twe ntabwo tukizi.”



Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro Uwamahoro Telesphore mu kiganiro yahaye Igicumbi News yavuze ko Pasiteri yatangiye gushakishwa kugirango akurukiranyweho iki cyaha.

Ati: “Pasiteri aracyashakishwa ntabwo araboneka ariko umukiristo we yarakubiswe aranakomeretswa icyateye gukubitwa nan’iy’isaha ntabwo turakimenya kuko ntabwo twigeze tumubona ngo tumubaze amakuru ahagije cyakora arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano ngo akurikiranywe.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kisaro bwasabye abaturage kudakora igikorwa kigayitse ku buryo cyatera ikibazo ndetse bwibutsa ko urenze ku mategeko wese ahanwa.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’abazi izi mpande zombi avuga uyu mupasiteri aherutse kugirana amakimbirane n’abana b’uyu mukecuru aho yabashinjaga ko bamwibye ubwatsi. Ni ikibazo cyagejejwe k’umuyobozi w’Umudugudu yanzura ko ntabyabayeho ngo kikaba ari icyemezo kitashimishije pasiteri akagumana inzika.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: