Rulindo: Umugabo yatemye umugore we aramwica amuziza mituweli

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 28 Kanama 2023, Mu Mudugudu wa Mugomero, Akagari ka Murama, mu Murenge wa Kisaro, mu karere ka Rulindo, nibwo umugabo witwa Ndabahariye yatemeye umugore we witwa Mukarubayiza Régine bigakekwa ko yamujije kuba yamwakaga indezo kuko bari baherutse gutandukana.

Umwe mu baturage wahaye amakuru Igicumbi News yavuze ko uyu mugabo yishe umugore we ubwo bari bagiye ku biro bw’Akagari kugirango bakemure ikibazo bari bafitanye.

Ati: “Ni umugabo wari waratandukanye n’umugore we umwe aba iwabo noneho baza kugirango babahuze baje ku Kagari bageze mu nzira ahita amutema.”



Amakuru Igicumbi News yamenye avuga ko uyu mugore wari usanzwe ushinja umugabo we kutamuha indezo yari yaje kumusaba kwishyura mituweli z’abana babo undi arabyanga. Ngo yari yamureze ku kagari, mu gihe yari ari mu nzira avuyeyo undi aramutega amutemesha umuhoro aramwica.

Nyuma yo kumenya iby’iyi nkuru Igicumbi News yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Telesphore nawe yemeza iby’urupfu rw’uyu mugore.

Ati: “Amakuru ahari nuko uwo mugabo yishe umugore we, bibera aho bari batuye mu Kagari ka Murama. Uwo mugabo yitwa Ndabahariye yamukubise umuhoro agwa hasi bahuriye ku gahanda hasi avuye kwaka serivisi ku kagari ubwo rero byaje kurangira uwo mugore ashizemo umwuka kuko baje gutabara basanga byarangiye. Ubu umugabo yafashwe n’inzego z’umutekano mu gihe umurambo w’uwo mugore wo wahise ujyanywa ku bitaro bya Byumba ngo ukorerwe Isuzuma.”



Gitifu yakomeje avuga ko uyu muryango wahoraga mu makimbirane. ati: “Mu buzima bwa buri munsi ntabwo bari babanye neza kuko bari bamaze igihe batererana abana mu rugo ariko mu gihe bari mu bibazo by’indezo z’abana nibwo rero umugabo yafashe icyemezo cyo kumwica nubwo ny’iri ubwite we ntacyo aratangaza.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kisaro bwasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko ari hirya no hino kandi busaba abaturage kutihanira, babona bafite ikibazo bakegera ubuyobozi bukabafasha.

 Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ni mu gihe yari yarabyaranye na Nyakwigendera abana batatu.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: