Gicumbi: Abagore basabwe kugira uruhare runini mu kubaka imiryango izira ibiyobyabwenge
Ku wa Kane, tariki ya 13 Kanama 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi habereye Inteko Rusange y’Igihugu y’Abagore, yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi, ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango ushoboye uzira ibiyobyabwenge.”
Abitabiriye iyi nama baganiriye ku ruhare rw’umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, kurera abana bafite indangagaciro no kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge, cyane cyane ibinyobwa bisindisha n’inzoga z’inkorano.
Hanarebwe kandi ibyagezweho mu bikorwa by’Abagore kuva mu mwaka wa 2021 kugeza mu 2026, ndetse n’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.
Mayor Nzabonimpa Emmanuel: Umuryango ukomeye utuma abana bakura neza
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, mu gufungura ku mugaragaro iyi nama, yasabye abagore gukomeza kugira uruhare rufatika mu kubaka imiryango myiza no kurera urubyiruko rufite indangagaciro.
Yagaragaje ko umuryango ari wo shingiro ry’uburere bw’umwana, kuko ari ho yigira indangagaciro, kubaha abandi, gukunda igihugu no gutandukanya icyiza n’ikibi.
Ati: “Umuryango mwiza ni ho umwana akura uburere n’indangagaciro, akamenya gukunda igihugu no kubaha abandi. Iyo umuryango ukomeye kandi ababyeyi bagasohoza neza inshingano zabo, bituma abana bakura bafite icyizere kandi bazi aho bagana.”
Mayor Nzabonimpa yavuze ko iyo ababyeyi batita ku nshingano zabo cyangwa ngo bakurikirane abana, bishobora gutuma bamwe mu bana bishora mu ngeso mbi, zirimo gukoresha ibiyobyabwenge.
Umugore yasabwe kuba umujyanama w’umuryango
Mu kugaragaza uruhare rw’umugore mu kurinda no guteza imbere umuryango, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko umugore afite umwanya ukomeye mu kumenya ibibazo by’abagize umuryango no kugira uruhare mu kubishakira ibisubizo.
Ati: “Umugore afite uruhare runini mu kubaka umuryango, akaba umujyanama ndetse n’umubyeyi. Akenshi agira amahirwe yo kumenya ibibazo abana bafite ndetse n’ibindi bibazo biri mu muryango, bityo akagira uruhare mu kubishakira ibisubizo.”
Yasabye abagore gukomeza kwegera abana, kubaganiriza no kubakurikirana, kugira ngo hakumirwe hakiri kare ibibazo bishobora kubashora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Inzego z’umutekano zasabye abagore kurwanya ibiyobyabwenge
Inzego z’umutekano zari zitabiriye iyi nama na zo zagaragaje ko abagore bafite uruhare rukomeye mu kubaka imiryango itekanye kandi itera imbere.
Zabasabye gukomeza gukumira ibiyobyabwenge mu miryango, no kwirinda kunywa inzoga nyinshi, kuko ubusinzi bushobora kugira ingaruka ku mibereho y’umuryango no ku ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’abawugize.
CNF: Umugore akwiye kuba ku isonga mu guhashya ibibazo byugarije umuryango
Cyatengerwa Clarisse, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyaruguru, yagarutse ku bibazo bishobora kubangamira uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango.
Yashimangiye ko umugore akwiye kugira uruhare rufatika mu gukumira ibiyobyabwenge, by’umwihariko inzoga z’inkorano, kuko bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’imiryango.
Ati: “Uruhare rw’umutima w’urugo rugomba kuza ku isonga mu guhashya ibibazo byugarije umuryango, by’umwihariko gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge birimo n’inzoga z’inkorano, kuko byakunze kugaragara ko bitera ibibazo mu muryango, birimo n’ubusinzi.”
Abagore basabwe gukomeza guhigura imihigo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashimiye abagore n’abandi baturage bakomeje guhanga udushya no gukoresha neza amahirwe bafite, bikabafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Abitabiriye Inteko Rusange y’Abagore basabwe gukomeza gushyira mu bikorwa imihigo bahize, guteza imbere imiryango yabo no kugira uruhare mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.
Inama yasojwe hibandwa ku gukomeza ubufatanye hagati y’umuryango, inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu gukumira ibiyobyabwenge no kubaka imiryango ifite ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
