Burundi: Umukobwa wari ugiye gusezera uwahoze ari umukunzi we yagarutse atwite, ubukwe burasubikwa

Screenshot_20260810-084320

Inkuru idasanzwe iri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga yatumye abantu benshi batangazwa n’ibyabaye ku mukobwa wo mu mujyi wa Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi, wari wagiye gusezera uwahoze ari umukunzi we, nyuma bikavugwa ko yagarutse atwite.

Amakuru aturuka ku bantu bavuga ko bazi iby’uru rukundo avuga ko uyu mukobwa yari agiye gusura no gusezera uwahoze ari umukunzi we mbere yo gutangira ubuzima bushya. Icyakora, ibintu ngo byaje gufata indi ntera, aho bivugwa ko uwo musore yamusabye ko bakongera kugirana umubano wihariye, bikaza kurangira umukobwa asamye inda.

Iby’aya makuru bikomeje gukwirakwira mu bantu, ariko kugeza ubu Igicumbi News ntirabona ubuhamya bw’umukobwa cyangwa uwahoze ari umukunzi we bwemeza mu buryo bwigenga uko ibyabaye byagenze. Gusa hari abavuga ko uyu mukobwa n’ubundi yagiye gusezera uwo bahoze bakundana yaramaze kumutera inda.

Ubukwe bwari buteganyijwe

Uyu mukobwa yari afite gahunda yo gushyingirwa ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2026. Gusa nyuma y’ibyabaye, amakuru akomeje kuvugwa ni uko gahunda y’ubukwe ishobora kuba yasubitswe.

Abantu bari hafi y’umuryango bavuga ko ibyabaye byabateye gutungurwa, cyane cyane ko umukobwa yari yamaze gutegura intambwe nshya y’ubuzima bwe.

Uwo musore avugwaho kuba yari umuntu wiyeguriye idini

Mu makuru akomeje gutangwa n’abantu bavuga ko bamuzi, uyu musore asobanurwa nk’umuntu wakundaga gusenga kandi wari uzwiho kwitabira ibikorwa by’idini.

Amakuru akavuga ko umukobwa ajya gusezera uwo bahoze bakundana, hari abamubonye bahamagara umukunzi we, ahageze asanga arimo gusohoka mu nzu. Uyu musore byaramubabaje kuko ntiyari yarigeze aryamana n’umukobwa bagiye kubana, agiye kumupimisha inda asanga aratwite, ahita ahagarika Ubukwe bari bafitanye.