Gicumbi: Padiri yanze gusezeranya abageni ku munota wa nyuma

Ahagana saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 26 Kanama 2023, Mu Mudugu w’Ituze, Akagari ka Ka Shangasha, mu Murenge wa Shangasha, Mu Karere Gicumbi, nibwo Umugabo yajyanye n’umugore we gusezerana imbere y’Imana muri Kiliziya Gatolika ya Shangasha ariko Padiri akanga kubasezeranya.

Bamwe mu baturage bahaye amakuru Igicumbi News bari bitabiriye ubu bukwe bavuze ko uyu mugabo ari umugore wa gatatu yari agiye kubana na we kandi yari afite uwa mbere basezeranye imbere y’Imana muri ADEPR akaba ariyo mpamvu banze kubasezeranya.

Umuturage umwe. Yagize ati: “Isosi yaguyemo inshishi wa mugabo we, uzi kugirango wizere ikirori ukakibura sha!! ubu bukwe ntibwabuze nka miliyoni ebyiri n’igice gusa unarebye ibintu byabaye rwose nanjye sinabona ukuntu mbitangaza!! ku munota wa nyuma koko?.”




Undi muturage yavuze ko uyu muryango bari basanze babana baranabyaranye ndetse kuri uriya munsi bari bubatirishe umwana wabo gusa we bamwereye guhabwa iryo sakaramentu ryo kubatizwa nubwo ababyeyi be babangiye kubasezeranya.

yagize ati: “Bagiye gusezerana kwa padiri nuko nyine arabyanga maze barabatirisha gusa, abari bari mu kiliziya bavuze ko uriya mugabo ashobora kuba afite umugore w’undi basezeranye kuko uyu yari nk’uwa gatatu cyangwa bakaba banarenga.”

Padiri wanze kubasezeranya yemeye ko koko yanze kubaha isakaramentu ryo gushyingirwa kubera ko hari imiziro bafite ariko yirinda kuvuga iyariyo.

Ati: “Bitewe n’impamvu umuntu aba yakiriye urabona turanga abageni muri kiliziya iyo tubaranze rero twakira amakuru yose. Twaje tubwira banyirubwite ko hari imiziro ihari ni nabo tubibwira rero nk’unyamakuru nakubwira ko imirimo yanjye inyemeza ko ibyo numvise ntabishyira ku ka rubanda ahubwo banyirubwite bo bakubwira kuko ibyo tuba twarabiganiriye sibyo?.




“Icyonzi cyo nuko uziko muri Kiliziya Gatorika turanga abageni mu kiliziya inshuro eshatu, icyo uzi nuko tubigisha sibyo?. Ubwo rero ba nyirubwite bakubwira ingingo yabagonze muri iyi minsi barimo y’imyiteguro.”

Abajwijwe ku kuba atazeranyije uyu muryango nyamara akabatiza umwana wabo. Padiri yasubije ati: “Umwana yariteguye ni umunyeshuri urumva ko atazira ababyeyi be kuko yari ageze mu myaka yo kuba yagaragaza ukwemera kwe, yabatijwe rero kubera ko ntamiziro afite.”

Amakuru Igicumbi News yamenye avuga ko uyu mugabo nyuma yo kwangirwa gusezerana ariko umwana we agahabwa isakaramentu rya batisimu yanze kwakira abari bitabiriye ubukwe asaba buri wese guca ukwe agataha kuko ntakintu yabamirira kubera ko gahunda yari yateguye zose zidaciyemo. Bamwe mu abari aho batashye bitotomba bavuga ko abatesheje agaciro kandi bari baramutwerereye.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: