Rubavu: LIVE: Perezida Kagame agiye gusura ibice byibasiwe n’ibiza

Kuri uyu wa Gatanu, Tariki 12 Gicurasi 2023, ibiro by’umukuru w’igihugu bimaze gutangaza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ageze mu karere ka Rubavu, agiye gusura ibice byibasiwe n’ibiza muri aka Karere. Ni nyuma yuko mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa Gatatu, Tariki 03 Gicurasi, mu bice bitandukanye by’igihugu haguye imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu igatwara ubuzima bw’abantu 131 barimo 26 bo mu karere ka Rubavu.

Perezida Kagame yageze mu karere ka Rubavu saa saba z’amanywa, asura abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya wuzuye, yanasuye kandi Ishuri ribanza ryo Ku Nyundo na ryo ryagizweho ingaruka n’ibiza. Agiye gukurikizaho kubonana n’abaturage bahuye n’ibiza.



Kanda hano hasi ukurikire LIVE uru ruzinduko:

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: