Iteganyagihe ryo ku wa 10 Gicurasi 2023 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe(Meteo Rwanda), kiratangaza ko kuri uyu wa Gatatu, Tariki ya 10 Gicurasi 2023 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu turere tugize intara Y’Iburasirazuba; Ahandi hose hasigaye nta mvura ihateganyijwe.

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s – 4m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe mu gitondo ni 12℃ mu karere ka Nyabihu.
Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura mu turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 6m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 28℃ mu karere ka Nyagatare.

Meteo Rwanda ivuga ko Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe yazimenyesha kandi uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: