Rayon Sports yakaniye yatumije inama y’abafana irashaka igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports ishaka gutwara igikombe yatumijeho inama igiye kugirana n’abafana bibumbiye muri Fun Clubs mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, izahuramo n’ikipe ya APR  FC bafata nka mukeba wabo ukomeye, uzaba Tariki ya 3 Kamena 2023, kuri Stade ya Huye.

Nkuko bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’iyi kipe bwashyize hanze, rivuga ko inama izaba kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 20 Gicurasi 203, i saa yine za mu gitondo. Buri Fan Club izajya ihagararirwa na Perezida, yabura hakaza Visi Perezida nawe yaramuka abuze ikitabirwa n’umunyamabanga mukuru.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: