Abajura bishe umuzamu warariraga Botike bamukubise ishoka mu mutwe

Umugabo wakoraga akazi ko kurarira iduka wo mu ntara ya Gitega, mu gihugu cy’u Burundi, yishwe n’abajura bari baje kwiba muri iryo duka. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, Tariki ya 17 Gicurasi 2023, mu gace ka Kimanama, Zone Mubuga, komini Gitega.

Amakuru dukesha Radio Isanganiro avuga ko uyu mugabo bamwishe bamutemesheje ishoka mu mutwe, ubundi bagatwara ibintu byose byari biri mu iduka. Nyuma abaje gutabara basanze uyu muzamu aryamye hasi yanegekaye, apfa bari mu nzira bamujyanye kwa muganga.

Kugeza ubu abamwishe ntibaramenyekana. Polisi iratangaza ko yatangiye iperereza kugirango abakekwaho ubu bwicanyi batabwe muri yombi.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: