Umusore yiyahuye nyuma yuko se yanze ko akorana ubukwe n’umukobwa yakundaga

Umusore w’imyaka 32, wo mu karere ka Nakonde, mu gihugu cya Zambia, yiyahuye nyuma yuko se yanze ko abana n’umukobwa witwa Siluwanji Namwila biteguraga kurushinga. Ibi byabaye kuri wa kabiri Tariki 16 Gicurasi 2023, ahagana saa mbili z’ijoro.

Amakuru dukesha Zambia Accurate Information avuga ko uyu musore witwa Mupelesi Siame, yiyahuye agapfa yimanitse mu mugozi w’ikabure(Cable) wari uziritse ku giti cy’avoka, mu mbuga y’iwabo. Se niwe wavuze ko umusore we yiyahuye bitewe nuko yari yanze ko abana n’umukobwa mwiza kandi yakunze.

Umuyobozi wungirije wa Polisi mu ntara ya Muchinga, Ronald Zambo, yemeje ibyo kwiyahura k’uyu musore avuga ko yapfuye kuko Polisi yageze aho byabereye. Amakuru y’ibanze bamaze gukusanya avuga ko uyu musore yaherukaga kubwira mubyara we ko aziyahura kuko se yanze ko abana n’uwo yihebeye kandi umurusha amashuri.

Ntihatangajwe impamvu uyu mugabo yanze ko umuhungu we ashakana n’uwo mukobwa. Abavukana n’uyu musore bahigiye ko bazica se igihe baza bagiye gushyingura umuvandimwe wabo.

@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: