Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abaturage 14 aribo baguye mu bugizi bwa nabi mu Kinigi

Kuri iki Cyumweru nibwo hashyinguwe abaturage 14 baguye mu bugizi bwa nabi bwakozwe n’abantu bitwaje intwaro gakondo mu ijoro ryo ku wa Gatanu, uyu mubare ukaba wazamutse kuko kugeza kuri uyu wa Gatandatu umunani ari bo bari bamaze kwitaba Imana.

Bamwe muri aba baturage bashyinguwe mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Kabazungu mu Mudugudu wa Nyabageni, ari naho hari agasanteri ka Kajagari kabereyemo ubu bwicanyi.
Mbere yo gushyingura abitabye Imana, ubuyobozi bwabanje guhumuriza abaturanyi babo kuko umutekano wabo ucunzwe bikomeye, hanatangwa ubuhamya bw’uko ibyo bikorwa byagenze.

Niyonshuti Isaac warokotse ubwo bwicanyi, yavuze ko hari ku mugoroba hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, ubwo mu gasanteri bacururizagamo hari hasigaye hakinguye butike nke, kuko abacuruzi bataha kure bari bamaze gutaha.

Nibwo ngo abo bagizi na nabi babagezemo bambaye gisirikare, babicaza hasi babategeka kubaha ibyo bafite byose.

Niyonshuti ati “Badukora mu mifuka, icyo bakuyemo cyose bakabika, bahita binjira no muri butike batangira gusohora ibintu, basohora hanze ibyo kurya n’amakote, amatoroshi, ama-biscuit, imigati, ibyayi, amata byose basohora barunda hanze.”
“Mu gihe bamwe bakoraga ibyo ngibyo, abandi bahise batwinjiramo, bafata uwa mbere batangira kumukubita agasuka gatoya mu mutwe, undi nawe atangira gukubita undi mugabo isuka. Ubwo bari batwatse telefoni ariko mu mufuka w’ikote nari nasigaranyemo telefoni ya smartphone nini kuko batayibonye bansaka, isa n’aho ariyo yankikije.”
Iyo telefoni ngo yarasonnye bahita batangira kumukubita ngo ayibahe, akiyikuramo bakomeza kumwuka amagambo ngo abahe n’izindi telefoni afite kuko ari nyinshi.

Yakomeje ati “Ndababwira nti rwose nta yindi mfite ni iyi ngiyi mbahaye, basa n’aho bayirwaniye, ubwo kuko nari mbonye ko batangiye kutwica, uwari iruhande rwanjye batangiye kumukubita agafuni mu mutwe, nahise nsimbuka uwarimo kureba muri iyo telefoni mukubita umutwe arazindara ndiruka.”
“Undi mugabo twari twegeranye na we ahita yiruka, bashatse kutwirukaho nibwo abandi badamu babiri twari twicaranye bahise bakata inyuma nabo barabacika.”

Ngo yaragiye yihisha mu birayi, abo bagizi ba nabi bica abasigaye barangije baragenda. Niyonshuti ngo yabanje gutinya gusubira iyo yaturutse, akomeza kumva abantu barira cyane, akumva ni amajwi y’abaturanyi be.
Ati “Nibwo nagarutse, gusa nsanga butike bayisahuye, nsanga imirambo iryamye icurikiranyije, bamwe babishe biruka yakwiruka akabagwamo bakamwica, abandi bari inkomere, tubajyana kwa muganga.”

Munganyinka Verdiane we avuga ko abo bagizi ba nabi babagezemo bambaye gisirikare, babasohora mu nzu babicaza imbere y’umuryango, bababaza ibyo bacuruza. Ngo babasubije ko bacuruza urwagwa n’umusururu ariko byashize.
Yakomeje ati “Baratubaza ngo ‘ese hano hirya bacuruza iki? Turababwira ngo harimo butiki. Ubwo bamwe muri bo bahise bafata urugi rw’aho batangira kurwica, turababwira ngo mwirwica harimo umugore nyirarwo reka akingure, murebemo ibyo mukeneye.”
“Yarakinguye barinjira basohokana ikesi ya Fanta n’ibindi bintu, amapaki ya biscuit, amabombo, basohokana amadobo y’amandazi n’imbada, ubwo batangira kubirwanira, abandi batwinjiramo bati muzane za telefoni, ubwo telefoni turazibahereza.”
Icyo gihe ngo abo bagizi ba nabi batangiye gukubita inshyi abagabo, umugabo wa Munganyinka we batangira kumukubita isuka mu mutwe.

Yakomeje ati “Mbonye batangiye kumukubita isuka mu mutwe, abana banjye bari babicaje inyuma ye nabo batangira kubakubita amasuka, ubwo sinzi ukuntu nanyereye nca inyuma yabo barimo kurwanira ibyo bintu na za telefoni, ubwo mpita ngenda niruka.”
Ngo yamanukiye ahitwa Nyarubande, amatelefoni atangira gucicikana bamubwira ko umugabo we amaze gupfa, nibwo yageze ku rundi rugo ahita arara aho, ngo mu gitondo baze kumenya uko ibintu bimeze.

Yakomeje ati “Naricaye maze kubona bibaye nka saa kumi n’ebyiri, umurongo w’abasirikare bari guturuka mu Kinigi uraje, ubwo barampagarika, abaturage barababwira ngo ni umwe mu biciwe abantu, ari mu babacitse.”
“Ubwo nahise nzana nabo, ngeze hariya nsanga umurambo w’umugabo wanjye imbere y’umuryango, barambwira bati abana bo bari bagihumeka babajyanye, ariko uko bisa kose umwe muri bo asa n’uwapfuye. Nagumye kubaza amakuru bamwira ko umwe bamujyanye CHUK undi ari mu Ruhengeri.”

Abana be ngo bakubiswe bagerageza kwiruka, mu gihe ngo umugabo we yishwe yakomeje kwicara kuko yari abonyemo abambaye gisirikare akagira ngo ni abasirikare b’u Rwanda bagiye kubatabara, kandi ari abagizi ba nabi biyoberanyije.
Munganyinka ati “Ngiye kwiruka nabonye barimo kwicisha abadamu amabuye, imiborogo mu isanteri yatangiye, mpita mbona ko nubwo bambaye ibya gisirikare atari abasirikare. Ubwo mpita ngenda, kugeza mu gitondo.”

Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kiravuga ko umuhango wo gusezera ku bitabye Imana witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite n’abakuriye Ingabo na Polisi.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje ko abo bagizi ba nabi bakoze ubwicanyi mu bugome bukabije, ariko bakomeje gushakishwa.
Ati “Mu bishwe harimo abasanzwe mu ngo zabo bicishwa ibyuma, abandi bicishwa amabuye. Ibi bigaragaza ubugome bukabije bw’aba bagizi ba nabi. Mu gikorwa cyo guhiga aba bagizi ba nabi, inzego z’umutekano zimaze kwica 19, ndetse batanu bafatwa mpiri. Ibikorwa byo gushakisha uwo ari we wese wagize uruhare muri iki gitero birakomeje.”

CP Kabera yavuze ko kugeza ubu mu Kinigi umutekano wagarutse, ashimira abaturage n’inzego z’ibanze ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano.

@igicumbinews.co.rw