Perezida Trump yagaragaye asinziriye mu kiganiro cyabereye muri White House
Perezida Donald Trump yagaragaye asinziriye mu mashusho yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yari mu kiganiro cyabereye mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) ku bijyanye no koroshya uburyo abaturage babona serivisi z’ubuvuzi.
Icyo kiganiro cyabaye ku wa Kane nyuma ya saa sita, aho Trump yari ari kumurika amasezerano Leta y’u Buyapani yagiranye n’isosiyete ikora imiti ya Regeneron Pharmaceuticals. Muri iki gikorwa cyabereye mu Biro Bikuru bya Perezida (Oval Office), yari yicaye imbere y’itangazamakuru hamwe n’abandi bayobozi bo muri Guverinoma ndetse n’abahagarariye iyi sosiyete.
Mu gihe abayobozi bamwe bavugaga bahageze inyuma y’umukuru w’igihugu, Trump w’imyaka 79 wari wicaye imbere yabo, yagaragaye afunga amaso inshuro nyinshi, agasinzira akongera akigarura bamwe bibaza niba yari arambiwe.
Nubwo nta kintu cyemejwe ku mugaragaro kigaragaza ko yari asinziriye, amashusho y’icyo kiganiro yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babyakiriye mu buryo butandukanye, bamwe babifata nk’ibisanzwe ku muntu ushobora kunanirwa, abandi bakabikuramo ibitekerezo bya politiki.
Ibi byabaye mu gihe ibiganiro ku buzima bwa Trump n’imbaraga ze mu bikorwa bya politiki bikomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo muri Amerika no hanze yayo.
