Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 75 yafunzwe akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside
Mukarugema Francisca, w’imyaka 75, utuye mu Mudugudu wa Butangata, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntendezi akurikiranweho amagambo akekwaho kuba arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Amakuru avuga ko uyu mukecuru yaba yaravuze amagambo akomeretsa uwitwa Niyonsenga Samuel, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari yagiye mu kabari uyu mugabo acururizamo.
Nk’uko uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel, yabitangarije Imvaho Nshya, Mukarugema yageze muri ako kabari hanyweramo abakiliya ba Niyonsenga, maze atangira kubavangira no kubasakuriza, bikekwa ko yari yanyoye ibisindisha.
Niyonsenga ngo yamusabye gusohoka kugira ngo areke gutera impagarara mu kabari ke, ariko umukecuru aranga ahubwo arushaho gusakuza. Ni bwo ngo yamubwiye amagambo akekwa ko arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, arimo ati: “Ariko sinzi uko abacikacumu musigaye mwarigize.”
Abari muri ako kabari bavuga ko ayo magambo yahise ateza impagarara, bituma abaturage batanga amakuru ku nzego z’umutekano, umukecuru ahita atabwa muri yombi.
Gasasira yavuze ko abaturage bakoze igikorwa gikwiye, kuko hatari kubaho ubundi buryo uretse guha inzego zibishinzwe amakuru kugira ngo hakorwe iperereza.
Yagize ati: “Nta kindi cyari gukorwa kitari ukumushyikiriza inzego zibishinzwe ngo zikore akazi kazo.”
Uyu mukecuru yabanje kujyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga, nyuma akomeza gukurikiranwa n’izindi nzego, kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya Ntendezi.
IBUKA mu Karere ka Nyamasheke ivuga ko ifite impungenge zikomeye, kuko uyu mukecuru ari umuntu ukuze ufite abana n’abuzukuru, bikaba byibazwa icyo ashobora kuba abigisha ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gasasira yagize ati: “Nka IBUKA dufite impungenge zikomeye cyane kuko niba umuntu ungana kuriya avuga amagambo tubonamo ingengabitekerezo ya Jenoside, twibaza icyo aganiriza abamukomokaho.”
Yakomeje avuga ko IBUKA yifuza ko ubutabera bukurikirana dosiye neza, kandi niba icyaha cyimuhamye, hagatangwa igihano cyatuma n’abandi babifata nk’isomo.
Gasasira yanavuze ko kuva icyunamo cyatangira kugeza ku wa 23 Mata 2026, mu Karere ka Nyamasheke hamaze kugaragara abantu bane bakurikiranwaho amagambo ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bo mu mirenge itandukanye.
Iyo mirenge irimo Bushekeri, Bushenge, Kirimbi na Kagano, aho bavuga ko byerekana ko hakiri ikibazo gikwiye kwitabwaho by’umwihariko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Harindintwali Jean Paul, yashimiye abaturage batanze amakuru vuba, avuga ko ubwo bufatanye ari ingenzi mu gukumira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Turashimira abaturage ku makuru nk’aya bahita batanga, tukababwira kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari uburozi bubi.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda amagambo n’ibikorwa bishobora gusubiza igihugu mu bihe bibi, avuga ko amategeko ahana bikomeye umuntu wese ugaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kugeza ubu, iperereza rirakomeje, mu gihe Mukarugema Francisca akomeje gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke.
