Perezida Trump ashobora gutandukana n’umugore we

WASHINGTON, DC - MAY 25: U.S. President Donald Trump and First Lady Melania Trump depart from the White House in Washington, DC for a Memorial Day ceremony at the Fort McHenry National Monument and Historic Shrine in Baltimore, on May 25, 2020. (Photo by Sarah Silbiger/Getty Images)

Nyuma y’aho Trump akomeje kwinangira yanga ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko umugore we Melania Trump nawe atishimiye uwo bashakanye ku buryo mu gihe yaba avuye ku butegetsi bashobora gutangira inzira za gatanya.

Amakuru yatanzwe na Omarosa Manigault Newman wahoze akora mu Biro bya Trump, avuga ko Melania Turump afite gahunda yo guhita atandukana n’umugabo we ariko ngo azasaba gatanya ubwo Trump azaba atakiri Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Hagati ya Mutarama 2017 na Mutarama 2018, Omarosa Manigault Newman yari umukozi ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida Trump. Muri Kanama 2018 yaje gusohora igitabo yanditse ku buzima yabayemo ubwo yakoraga mu biro bya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, White House, ariko icyo gitabo ibiro bya Trump biza gutangaza ko gikubiyemo ibinyoma.

Uyu mugore mbere yo guhabwa akazi, ngo yari yabanje gutangaza ko yigeze gufata amajwi y’ibiganiro by’ibanga Trump yagiranaga n’umuyobozi mukuru w’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Avuga ko nubwo uyu munsi atazi uko Melania amerewe, ngo ashingiye ku buryo yagiye agaragaza gutererana Trump mu nshingano ze nk’umukuru w’igihugu, ahamya ko bazahita batandukana Trump nasohoka muri White House.

Omarosa ubwo yavugaga ku itandukana rya Trump na Melania yagize ati “Melania arimo kubara igihe gisigaye kugira ngo Trump asohoke mu biro bye hanyuma ahite yaka gatanya. Niba yaramutakarije icyizere akiri Perezida akanamutererana, Trump na we azaba abonye uburyo bwo kumwihimuraho.”

Umubano wa Donald na Melania watangiye gukemangwa kuva akiba Perezida. CNN yigeze gutangaza ko aba bombi batarara mu cyumba kimwe. Trump ngo yararaga mu igorofa rya mbere mu gihe Melania yararaga mu igorofa rya gatatu aho nyina wa Michelle Obama yabaga.

Ikindi ngo ni uko Melania yagiye agaragara kenshi mu mashusho yiyama Trump ubwo yabaga ashaka kumufata mu kiganza.

Inshuti ya hafi ya Melania yitwa Stephanie Winston Wolkoff ivuga ko impamvu Melania atahise ajya kubana na Trump akimara gutorwa akigumira i New York ubwo Perezida Trump yari i Washington ngo bari barimo kuganira ku masezerano yo kubana kuko ngo Melania yashakaga ko hajyamo ingingo ivuga ko umuhungu we witwa Barron yahabwa uburenganzira bwo kubona ibyo abana ba Trump bari bagenewe.

Melania amaranye na Trump igihe kingana n’icy’umugore we wa mbere Ivana. Mu gitabo umwanditsi witwa Winston Wolkoff yanditse cyitwa Melania and Me, yagaragaje ko nubwo Melania akunda Trump, ngo anamufata nk’umuntu w’indyarya.

Hakurikijwe ibiri mu masezerano y’umubano hagati ya Trump na Melania kandi ngo Melania ashobora guhitamo gutandukana na Trump akisubirira mu buzima yari arimo mbere y’uko Trump aba Perezida kuko n’ubundi ngo ayo masezerano ashingiye ku buryo bagombaga kubana mu gihe Trump ari Perezida.

Umwanditsi witwa Kate Imbach yigeze kuvuga ko Melania asa n’umuntu ufungiranye mu mateka.

@igicumbinews.co.rw