MUSANZE- UMUKORESHA WE YAMWIBYE UMUFARISO YARAZWE NA NYIRAKURU.

Umusore  witwa NSHIMIYIMANA Jean Bosco avuka mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze gusa  ikinyamakuru  igicumbinews cyamusanze mu murenge wa Kinigi nawo wo muri aka karere . Avuga ko umukoresha we yamwatse umufariso yari yahawe na nyirakuru.

NSHIMIYIMANA avuga ko ajya gushaka akazi ko gukora mu rugo , nyirakuru ngo yamuhaye umufariso wo kujya araraho ndetse anamwizeza ko uzamuhindurira ubuzima.Ngo yageze mu kazi hanyuma ngo umukoresha we amubeshyera ko yamwibye ibihumbi mirongo inane (80.000Rwf,) hanyuma ngo amubwira ko atazamusubiza umufariso we ataramuha amafaranga ye.

Ati”yarayibonye arayikunda yanga kuyimpa(matela).”

Zimwe mu nshuti z’uwo musore zivuga ko yarenganye kuko ikintu wahawe na nyogokuru ukacyamburwa bibabaje.

Igicumbinews turacyashakisha numero z’uwo mukoresha wamwambuye umufariso we.

Uretse uyu wumvikanye avuga ko umukoresha we yamutwariye igodora amubeshyera ko yamwibye , hakunze kumvikana n’abandi bakora akazi ko mu rugo bavuga ko abakoresha babo babahimbira amakosa kugira ngo babambure umushara wabo , bakavuga ko ibibazo byabo bikomereye ku kuba badakunze kumvwa na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze igihe babagejejeho ibibazo byabo.

KURIKIRA IKIGANIRO CYE UNYUZE HANO: