Gicumbi- Ubuyobozi bw’ibitaro bya Byumba burasaba abarwaye imidido kubigana.

Mu karere ka Gicumbi umubare w’abarwaye imidido uri kwiyongera muri iki gihe.

Bamwe mu bayirwaye barimo umusaza witwa Mafaranga Joseph , utuye mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Byumba, avuga ko amaguru ye yahoze ari mazima , gusa ngo muri 2005 yaje  gufatwa n’indwara yo kubyimba amaguru ariyo yitwa imidido, akavuga ko hari igihe ibintu bimeze nk’intozi biba bitembera mu maguru ye.

Ati: “hari igihe aya maguru andya nkagira ngo ni intozi zanteye , nagiye kwa muganga banyaka miliyoni esheshatu kugira ngo bayamvure ariko narayabuze.”

Mafaranga Joseph avuga ko atari kubona ayo mafaranga kuko nta mitungo afite ndetse umugore n’abana bakaba baramutaye wenyine mu nzu.

Abarwaye iyi ndwara y’imidido bavuga ko ngo banabangamirwa n’abantu babaseka iyo babonye ukuntu amaguru yabo abyimbye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba Dr.UWIZEYE Marcel avuga ko iyi ndwara y’imidido iri kwiyongera muri aka karere ka Gicumbi , akavuga ko ngo biterwa nuko muri aka gace hegereye ibirunga.

Ati: muri aka gace kegereye ibirunga ,abaturage bakunze kurwara indwara y’imidido kubera ubutaka bwegereye ibirunga, gusa habonetse umuterankunga wo kuvura izi ndwara , ahubwo turasaba abarwaye  iyi ndwara kugana ibitaro kugira ngo tumenye umubare wabo bavurwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi , burasaba abaturage kwambara inkweto kuko ngo iyo ndwara ikunze kwibasira abatazambara.