Louise Mushikiwabo yavuze k’urupfu rwa Kizito Mihigo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihigu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yanenze ibitangazamakuru bihora bishaka uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda mu gihe hari umuntu wapfuye, avuga ko iryo kosa rikwiye gukosorwa.
Tariki ya 12 Ukwakira 2018 nibwo Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF, hari hashize iminsi 34 umuhanzi Kizito Mihigo afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, we kimwe n’abandi bagororwa 2140.

Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro na Marc Perelman wa France 24 na Christophe Boisbouvier wa RFI abazwa ku rupfu rwa Kizito.

Umunyamakuru yatangiye avuga ko uyu muryango, OIF, ayoboye washyize imbere kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yavuze ko hari abantu benshi bavuga ko itorwa rye mu Ukwakira 2018 ryabayeho bishingiye ku kuba u Rwanda rwari ruherutse kurekura Kizito Mihigo wari umaze imyaka ine muri gereza, abazwa niba urupfu rwe rutaramushyize mu ihurizo ryo guhagarara ku mahame agenga umuryango abereye umuyobozi.
Mu gusubiza, Mushikiwabo yabanje kuvuga ko nta muntu n’umwe ukwiye guhuza itorwa rye ku mwanya w’Umunyamabanga wa OIF n’irekurwa rya Kizito Mihigo mu 2018.

Ati “Itorwa ryanjye ntaho rihuriye n’ukurekurwa k’uriya musore, yarekuwe hamwe n’abandi bantu amagana barekuwe muri kiriya gihe. Ni ibintu byabereye mu gihe kimwe ariko bidafite aho bihuriye.”

Yakomeje asubiza ko yamenye Kizito Mihigo bitewe n’inshingano yahozemo; ndetse ko atungurwa n’uburyo iyo hari umuntu upfuye mu Rwanda bifatwa mu buryo bwihariye.

Ati “Kandi hano ndashaka kubasubiza ahari wenda nk’umunyarwanda hanyuma nyuma mbasubize nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Hari igice kimwe cy’ibitangazamakuru, yewe na bimwe muri byo biherereye mu karere kacu, ndetse no mu gihugu cyacu; ndatekereza ko umunsi umwe bikwiye kwemera ko hari abanyarwanda bapfa urupfu rusanzwe cyangwa se biyahuye kuko njye mu mwaka umwe nzi impfu eshatu zo kwiyahura z’urubyiruko mu Rwanda, hanyuma buri gihe hashakwa uruhare rwa Guverinoma muri ibyo.”

Yakomeje ati “Iryo ndatekereza ko ari ikosa rikwiye kuzakosorwa. Ku ruhande rwa Francophonie, ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu, agaciro ke, ni ingenzi cyane mu Rwanda no ku muryango wacu.”

Mushikiwabo yavuze ko mu minsi ishize nabwo yabajijwe ikibazo kuri iyi ngingo y’uburenganzira bwa muntu, mu gushaka kumenya uko mu Bufaransa ibintu byifashe, yaje kubona ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri, hari abantu 130 biyahuriye muri gereza.

Ati “Ndatekereza ko iyo nsanganya [ukwiyahura kwa Kizito] idakwiye gusobanura u Rwanda, ikiri ukuri ni uko njye ubwanjye na Francophonie turi maso kuri buri cyose kijyanye n’uburenganzira n’ubwisanzure.”
Iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha ku rupfu rwa Kizito Mihigo, ryagaragaje ko yapfuye yiyahuye.

Ubushinjacyaha bwabajijwe abarimo abapolisi bari barinze aho Kizito Mihigo yari afungiye, basubije ko “batashoboraga kumva ibibera mu cyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo” bitewe n’uko “hagati y’aho bari bicaye n’icyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo harimo intera itatuma bumva ibyabaye.”

@igicumbinews.co.rw