Coronavirus: Umuyobozi w’umujyi wa Liverpool arasaba ko hakorwa iperereza ku mukino wahuje Liverpool na Atletico Madrid

Ku ifoto ni Abafana ba Atletico Madrid ubwo bishimiraga igitego nyuma yo gutsinda Liverpool 

Umuyobozi w’umujyi wa Liverpool Steve Rotheram yasabye ko hakorwa iperereza ku mukino wahuje ikipe ya Liverpool yo mu bwongereza na Atletico Madrid yo muri Esipanye, avuga ko uyu mukino ariwo watumye Coronavirus ikwirakwira mu bwongereza.

Ni mukino Liverpool yatsinzwe na Atletico ibitego  bitatu kuri bibiri, wari witabiriwe n’abafana  ibihumbi 52,000 muri aba ibihumbi bitatu by’abafana nibo bari baturutse muri Esipanye, Kandi muri shampiyona ya Esipanye bakinaga ntamufana wari wemerewe kwinjira ku kibuga.

ibi nibyo byatumye Meya wa Liverpool nyakubahwa Rotheram avuga ko umukino wari kuba warakinwe ntamufana uhari cyangwa ugasubikwa cyane ko I Madrid aho iyi kipe ya Atletico ibarizwa ni umwe mu mujyi yibasiwe n’icyorezo cya Covid19.

Yagize ati, “niba hari umuntu wanduye coronavirus biturutse kuri uyu mukino, bagombaga kuwusubika ntago wari kuba, bivuze ko ibyabaye ari ishyano kuko baje ari ibihumbi bitatu baza badusanga byatumye coronavirus ikwirakwira ku buryo bworoshye”.  

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News