Imikino ya nyuma ya Champions na Europa Leagues ishobora kuzakinwa muri Kanama

Amahirwe menshi ahari n’uko imikino ya Champions League na Europa League izakinwa mu kwezi kwa munani, nyuma y’amagambo menshi yavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa kabiri.

UEFA yabwiye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru k’umugabane w’Uburayi uko ari 55, ko hakiri amahirwe ko amarushanwa bafite yazakinwa mu kwezi kwa Gicurasi, Kamena na Nyakanga.

Raporo igaragaza ibiganiro biheruka kuba byahuje aya mashyirahamwe na UEFA, yerekana ko amarushanwa akinirwa mu bihugu agomba kurangirana n’itariki 31 y’ukwezi kwa Nyakanga hanyuma amarushanwa yo ku mugabane w’Uburayi akabona gukinwa.

ibi biragaragaza ko imikino ya kimwe cya kane n’icya kabiri by’aya marushanwa, bizaba hagati y’itariki 11 n’iya 22 Kanama 2020, mbere y’uko bakina umukino wa nyuma, nubwo biri kugaragara ko hari imikino y’amashampiyona ishobora kuzagera muri uku kwezi kwa Kanama igikinwa.

Shampiyona y’Ubwongereza isigaje imikino 9, iya Esipanye isigaje imikino 11 ni mugihe iy’Ubutariyani isigaje imikino 12 ngo zirangire. Aya mashampiyona asigaje imikino myinshi ngo arangire ashobora kuzageza mukwa 8 agikinwa ugasanga imipango ya UEFA ntigenze neza, cyane cyane ku marushanwa itegura.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News