Kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.

Ni inama yitezweho gusuzuma ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus no kureba ingamba zerekeranye n’uko ibikorwa bitandukanye mu gihugu bikomeza ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Iki cyorezo bigaragara ko kimaze iminsi cyaragabanyije ubukana, nk’uko imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima y’abandura igaragaza ko yagabanutse, imibare y’abakira ikiyongera. Gusa icyo cyorezo kiracyagaragara mu Rwanda n’ahandi ku isi, ari na yo mpamvu abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Iyi nama kandi ibaye mu gihe amashuri amwe yamaze gufungura imiryango hakurikijwe gahunda yashyizweho n’inzego zirimo Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubuzima, andi mashuri na yo akaba akomeje imyiteguro yo gufungura.

Icyakora hari izindi serivisi abazikora bamaze igihe bategereje ko na bo bakomorerwa nk’abacuruza utubari, amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, abacuruza iby’imikino y’amahirwe, gufungura imipaka, n’ibindi. Hari abandi batekereza ko isaha ya saa yine z’umugoroba yo kugera mu rugo ishobora kongerwa.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, iteraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Kagame.

Inama y’ubushize ni yo yafatiwemo icyemezo cyo kongera umubare w’abagenzi mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Imodoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa icyo gihe zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemererwa gutwara (ni mu gihe mbere hagendagamo abangana na 1/2). Naho imodoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye, na 50% by’abagenda bahagaze.

Igicumbi News irabagezaho imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ikimara gushyirwa ahagaragara.

Amafoto agaragaza uko byifashe mu nama yo kuri uyu wa Kabiri:

@igicumbinews.co.rw