Itariki izaberaho amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yamenyekanye

Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite  ryasohotse kuri uyu wa mbere Tariki 11 Ukuboza 2023, ryatangaje ko ayo matora azaba Tariki 15 Nyakanga 2024. Abanyarwanda baba mu mahanga bo bazatora Tariki 14 Nyakanga 2024.

Abadepite bazatorwa ni 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo. Nibwo bwa mbere amatora y’Abadepite ahujwe n’aya Perezida wa Repubulika.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: