Gicumbi: Umugore yiyahuye nyuma y’uko umugabo we na we yapfuye mu buryo bumeze nko kwiyahura

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 09 Ukuboza 2023, nibwo mu kiyaga cya Muhazi habonetse umurambo w’umugore witwa Muhayimpundu Claudine w’imyaka 42 wari utuye mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Gacurabwenge, Umurenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi.

Amakuru y’ibanze Igicumbi News yamenye avuga ko uyu mugore yagenze Kilometero zirenga mirongo ine ava i Byumba ajya kwiyahura ku kiyaga cya Muhazi ku gice cya cyo giherereye mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango babwiye Igicumbi News ko Muhayimpundu yakundaga kubabwira ko aziyahura ngo kuko abayeho mu buzima bumugoye nyuma y’uko hari hashize umwaka umugabo we apfuye aho mu minsi ishize yaje gutungurwa no kuba Banki yaraje igateza cyamunara inzu bari batuyemo kugira ngo hishyurwe ideni umugabo yafashe atarapfa kandi ngo aryaka ntabwo umugore yari abizi.



Umukuru w’Umudugudu wa Rwasama, yabwiye Igicumbi News ko abaturanyi ba Nyakwigendera bamubwiye ko yajyaga ababwira ko aziyahura gusa nawe avuga ko bajyaga baganira akabimucira mu marenga.

Ati: “Njye barampamagaye bambwira ko hari umuturage wanjye wiyahuriye mu kiyaga rero n’abana batubwiye ko yajyaga abivuga nanjye mperutse kuganira nawe ambwira ko aziyahura ari mu buzima bubi gusa njye nkamwereka ko agomba gushikama agakora mbese yari umuturage wakora ntiyari uwo gupfa kubera ko ngo abayeho nabi”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Théoneste, yabwiye Igicumbi News ko bataramenya intandaro y’uru rupfu. Ati: “Mu kiyaga batubwiye ko babonyemo uwo murambo gusa nta makuru y’andi natwe dufite, urumva twakerewe natwe kubimenya ntakibazo twari twamenya cyaba cyarabaye imbarutso y’urwo rupfu”.



Gitifu akomeza yibutsa abaturage ko Bakwiye kwirinda icyatuma biyambura ubuzima bwa bo. Ati: “Umuntu wese akwiye kwirinda icyatuma atakaza ubuzima bwe kuko kwiyambura ubuzima ku muturage aba ari igihombo ku gihugu ndetse no ku muryango”

Andi makuru Igicumbi News yamenye avuga ko umugabo wa nyakwigendera nawe yapfuye mu buryo bumeze nko kwiyahura kuko yanyweye inzoga yitwa “Icyuma” nyinshi nyuma akaza gushiramo umwuka.

Abaturanyi b’uyu muryango kandi bavuga ko uyu muryango wahoze utunze gusa nyuma umugabo yakomeje gutagaguza umutungo w’urugo bitewe n’ubusinzi bwaje no kumuhitana.

Uyu muryango usize abana batanu harimo imfura ya bo ibana n’ubumuga iri mu kigero cy’imyaka 18, mu gihe bucura afite imyaka itandatu. Nyakwigendera ari bushyingurwe kuri uyu wa kabiri Tariki ya 12 Ukuboza 2023.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: