Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 50 ari na cyo cya nyuma

Basomyi ba igicumbi.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 49,aho mukuru wa Mutesi yarakomeje kwiyumvisha ko ubukwe butaba akanaca ubutumire  yahawe.

Tugiye kubageza ho igice cya 50 ari nacyo gisoza iyi nkuru .

Mutesi agitangira gutanga impapuro z’ubutumire abantu benshi barabyishimiye bagira bati “Yoooo!!,mbega ibintu byiza,kuba bariya bana bagiye kubana birashimishije pe !tugomba kubashyigikira rwose”.

Ariko nubwo bavuga gutya bamwe mubarwanyaga Muvumba nabo baraho bavuga ko Muvumba ashobora kuzabura inkwano ubukwe bugapfa ,ubwo Muvumba ahari arabyumva akicecekera abaje kumwinja akabasubiza agira ati: “Rwose ubu numiwe nabuze icyo nakora ngo mbone inkwano ubukwe bushobora guhagarara”. Maze bakagenda babikwirakwiza muri rubanda .

Nyamara nubwo avuga gutya ni kwagucisha make kwe kuko inkwano arazifite,ku munsi w’ubukwe hari abantu benshi bamwe baje kumushyigikira abandi baje kureba ko ubwo bukwe buragenda neza Kandi bazi ko umuryango wa Muvumba ntabushobozi.

Gusa ibyo bibwiraga siko babisanze ,
Igihe cyo gusaba no gukwa cyarageze abantu babona Muvumba akoye Mutesi inkwano ingana n’ibihumbi 800,000,babandi bavugaga ko nta nkwano azabona batangira kumirwa bati: “ariya namirariro ubu mu bukwe ntawuri bubone icyo kunywa .

Igihe cyo gusezerana kwa padiri kigeze Muvumba na Mutesi baherekejwe n’imodoka zirenga 10,amamoto yo siwabara,bavuye kwa padiri ,ubukwe bwitabiriwe n’abantu utabara,ibinyobwa byari byinshi ibyo kurya bihari ku buryo abaje bazanwe no kureba uko Muvumba araseba aba aribo batahana ikimwaro no kwicuza byinshi bibaza amagambo yose bavuze basebya Muvumba.

Wa mukuru wa Mutesi nawe arumirwa,yewe n’ababyeyi ba Mutesi bahita babona ko nta muntu ukwiye gusuzugurwa kubera aho aturuka kuko ejo humuntu ntawahamenya , Mutesi n’umukunzi we nk’uko bamaze igihe kinini babarwanya bakajya bicara bakaganira bagasanga ntacyo bakwiye gupfa ,ni nako mu mibanire yabo bicaraga bagashaka umuti w’ikosa ryakozwe n’umwe muri bo ubundi urugo rwabo rurangwa n’amahoro baratura baratunganirwa

Ese wowe niba hari uwo wasuzuguraga kubera aho akomoka ,utamuha agaciro ?

Nyuma yo kubona iherezo ry’uru rukundo urahindura iki mu mifatire wafataga wa muntu wabonaga ukabona ntagaciro umuhaye?

Jya muri comment uduhe igitekerezo cyawe.

Mwarakoze cyane gusoma iyi nkuru ni ahubutaha mu yindi turimo gutegura kuzabagezaho.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu Bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 49

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice 48

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 47

Inshamake y’Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba mu gihe twitegura kubagezaho Igice cya 40

Iyi Nkuru Mwayigezagaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News