Umwalimu Sacco washyizeho inguzanyo idasanzwe ku mashuri yigenga kugira ngo ahembe abarimu

Koperative Umwalimu Sacco, itangaza ko yatangije inguzanyo yiswe ‘Iramiro’, igiye kujya igurizwa ibigo by’amashuri yigenga kugira ngo bishobore gukomeza guhemba abarimu muri iki gihe bagizweho ingaruka n’icyorezo cya coronavirus.

Nyuma y’aho inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020 igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19, ifashe umwanzuro ko amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri, byatumye ibyinshi mu bigo by’amashuri yigenga bifata umwanzuro wo guhagarika amasezerano byari bifitanye n’abarimu.

Bamwe muri aba barimu batangaza ko bandikiye Minisiteri y’Uburezi, basaba ko bakorerwa ubuvugizi muri guverinoma ku buryo nabo bakomeza gufashwa nka bagenzi babo bo muri leta.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, we yagize ati “Kuvuga ngo leta ibishyurire naba ngiye kukubeshya, hari uburyo umukozi wa leta ajyaho, hari uburyo hagenwa ingengo y’imari yo kumuhemba, abo barimu twabahemba mu yihe nzira ku buryo bitateza ikibazo cy’ubugenzuzi bw’imari ya leta?”

Koperative Umwalimu Sacco yatangaje ko yashyizeho inguzanyo ifasha ibigo by’amashuri yigenga, yabifasha guhemba abakozi babyo.

Karuranga Emmanuel ushinzwe ishami ry’ubucuruzi no guteza imbere imibereho y’abanyamuryango muri Koperative Umwarimu Sacco, yagize ati “Ibigo by’amashuri byifuzaga gufata neza abarimu babyo ariko ubushobozi ntibubyemera, nibwo twavuze ko uwabiguriza tukabiha inguzanyo yo guhemba abakozi babo ku nyungu ntoya ubundi tudasanzwe dukoresha ku bigo, kandi noneho tukabafasha muri aya mezi batarimo kwiga nabo ntibishyuzwe.”

“Twemeje ko ubwo amashuri azatangira mu kwa cyenda, twaba tubahaye inguzanyo izatangira kwishyurwa muri icyo gihe, iyo nguzanyo inyungu yayo nta yindi ni ukugira ngo ibigo by’amashuri bishobore guhemba abarimu babyo, hanyuma abarimu nabo iyo bamaze kubona ko ikigo kibatekerezaho nabo baba inshuti nacyo.”

Ibigo bizafata iyi nguzanyo bizishyura 13% nk’inyungu, ikazatangira kwishyurwa guhera mu mpera za Nzeri, bikazatwara imyaka ibiri.

Karuranga avuga ko icyo basaba ibigo by’amashuri ari urutonde rw’abarimu bahembwa, bakanasabwa ko banafunguza amakonti yabo muri iyi Koperative.

Yagize ati “Mu gihe duhaye ikigo inguzanyo, amafaranga yo guhemba muri uko kwezi tuyohereza kuri konti y’umukozi.”

Umuyobozi w’ishuri ryigenga rya Greenland, Murenzi Patrick, avuga ko kubera ingaruka za COVID-19 ibigo byinshi byigenga bifite ibibazo byo guhemba abakozi, ariko iki kigega cyabafasha kubona amafaranga yo guhemba abarimu.

Kugeza ubu abarimu bagera ku bihumbi 10 nibo byitezweho ko bazafashwa n’iyi nguzanyo, mu gihe ibigo bakorera bizifashisha Koperative Umwalimu Sacco.

Kugeza ubu kandi Koperative Umwalimu SACCO ivuga ko ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 75, umutungo wayo ni miliyari 84 Frw, naho inguzanyo ziri mu banyamuryango zigera kuri miliyari 63 Frw.

@igicumbinews.co.rw