Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 25

Basomyi ba igicumbinews.co.rw ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 24,aho Cyusa yari yareze Rufonsi mu buyobozi Umukuru w’umudugudu yamuha hamagara akayicira imbere ye amujugunyira uduce twayo,ubu tugiye kubagezaho Igice cya 25.

Ubuyobozi bwa kagari bwongeye guhamagara Rufonsi ngo yitabe, Rufonsi agenda aziko agiye kuburana na Cyusa gusa agezeyo asanga afite imanza ebyiri ,abanza kubazwa impamvu yahawe hamagara akayicira mu maso yuwayimuhaye akanamujugunyira uduce twayo ,abura icyo asubiza bamuca amande y’ibihumbi 20000 byagasuzuguro,agiye kuburana na Cyusa abona Mutesi arahageze nubwo yari yiyiziye muri gahunda ze ,Mutesi yiyicarira hanze abandi baburanira mu nzu ariko bitewe n’urusaku byose Mutesi arabyumva birangira Rufonsi atsinzwe bamutegeka gushakana na Cyusa cyangwa akajya amuha ibihumbi 15000 buri kwezi by’indezo.

Rufonsi ahitamo kuzajya amuha ayo mafaranga kuko yaraziko azabana na Mutesi.

Urubanza rurangiye basohotse Mutesi araturika ararira ,Rufonsi agiye kumubaza ikimurijije Mutesi aramusubiza ati:”Genda wamuhemu we mubi mvimbere!”.Abayobozi baramwegera bamubaza ikibazo afite gitumye arira ,Mutesi nagahinda kenshi ababwira uburyo Rufonsi yirirwaga amubeshya ngo Cyusa nuwo mu muryango wabo birirwa batemberana mu mamodoka none bikaba bigeze aho baterana inda.

Akomeza abasaba ati:”Gusa mumbabarire muduhe gatanya ntago nkikeneye gushyingirwana nawe rwose”.Abayobozi bamubwira ko niyumva abishaka ntakibazo azajyana ikirego mu rukiko yamutsinda akazishakira undi.

Ari Rufonsi ,Cyusa na Mutesi buri umwe yahise ataha ukwe ,Mutesi ageze mu rugo abibwira ababyeyi be nabo barumirwa ,Nkorongo papa wa Mutesi arumirwa ati:”yeweweee!,nukuntu namushyigikiraga ariko ntakundi muzapfa kubana gutyo ntakundi!”.Mutesi nagahinda kenshi aramubwira ati:”ariko Manaweeee!,papa,ubwo urumva ngewe nasanga umuhungu w’umuhemu nkuwo Koko?,wenda muzanyice tugomba kujya mu mategeko bakadutandukanya!”.

Nkorongo nurusaku rwinshi ati:”Ye!ndavuze ngo ibyo ntabyo nshaka nutamwemera uzamvire mu rugo ntuzanantumire mubukwe bwawe!”.Mutesi avuga agenda ati:”Papa ndakubaha ariko niyo wagirute sinasanga uriya muhungu”.

Ko Mutesi ashaka gatanya hagati ye na Rufonsi Nkorongo atabishaka bizagenda bite ?

Ni ahubutaha mu gice cya 25.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw