“Ingwe ntiyarizi gufata ku gakanu yarabyigishijwe” Perezida Evariste Yariye karungu

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yarakaye cyane ubwo yageraga i Bugabira, mu ntara ya Kirundo, kuri uyu wa gatandatu, Tariki ya 18 Werurwe 2023, agasanga abaturage nta mazi meza bafite, kandi yari yarakomeje gukurikirana ibikorwa byo kuyahageza kuva 2020, ababishinzwe bakaba bari baramubeshye ko abaturage yabagezeho.

Mu burakari bwinshi Perezida Evariste yahise asaba ko amazi mu kwezi kumwe agomba kuba yageze ku baturage.

Ati: “Ntimwambeshye ko icyo gihe amazi yageze muri Komini?. Ntimwambeshye?. Ndababwira mu kinumira. Kuko sinshobora kubyumva. None murindiriye ko abaturage kugirango ikintu kibagereho bizarindira ko mpagera?. Ndinde wo kubyishoboza njyenyine?. Sawa abayobozi nzabirukana nishyirireho itsinda nkoresha. None ngirente?.”



Ku bwe avuga ko ushinzwe ikigo cyo gukwirakwiza amazi yakagombye kuba yareguye. Nubwo kumwirukana hataboneka undi umusimbura. Kuko nuje ntacyo ahindura.

Ati: “N’umuyobozi w’undi ugiyeho akomeza gukora nk’ibyo uwo asimbuye akora. Akabaza ngo waw’undi yibaga gute?. Ngo nawe abone uko yiba.”

Perezida Evariste yateguje abavuga ko ibye ari amagambo gusa atagira ibikorwa. Aho yabaciriye imigani. Agira ati: “Ingwe ntiyarizi gufata ku gakanu yarabyigishijwe. Agapfa kaburiwe ni impongo.”



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: