Ingendo rusange zihuza intara na Kigali zahagaritswe,amasaha yo gutaha yigizwa imbere

Inama y’Abaminisitiri yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko bigaragaye ko imibare y’ubwandu n’abantu bapfa ikomeje kwiyongera, yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.

Muri Kigali niho hakomeje kugaragara umubare munini w’abantu banduye by’umwihariko abakorera mu masoko atandukanye cyane iryo mu Mujyi rwagati rizwi nka Kigali City Market n’iry’i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana byanatumye yombi afungwa.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 3625 banduye mu bipimo 383 481, abagera ku 1810 barayikize mu gihe 1800 bakitabwaho n’abaganga naho 15 bitabye Imana.

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko mu kugabanya ubu bwandu, usibye amasaha y’ingendo yashyizwe saa moya aho kuba saa tatu nk’uko byari bimenyerewe, ubu ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara hifashishijwe imodoka rusange nazo ntizemewe.

Ni mu gihe ingendo zo kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.

 

 

 

 

 

@igicumbinews.co.rw