Ikimasa cyarokotse kubagwa kubera gifite isura imeze nk’iya Perezida Trump
Mu gihugu cya Bangladesh havuzwe cyane inkuru y’ikimasa kidasanzwe cyiswe Donald Trump, nyuma yo gukuraho gahunda yo kukibaga mu rwego rw’ibitambo bikorwa ku munsi mukuru wa Eid al-Adha, bitewe n’ubwamamare cyagize ku mbuga nkoranyambaga.
Iki kimasa gifite ibara ry’umweru rijya kuba iroza(albino), kikagira n’imisatsi y’umuhondo ku mutwe iteretseho nk’inyogosho ya Trump, cyari cyamaze kugurishwa kugira ngo kibagwe nk’igitambo cy’uyu munsi mukuru ukomeye ku Bayisilamu. Gusa amashusho yacyo yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma abaturage benshi bifuza kukireba imbonankubone.
Abaturage baturukaga hirya no hino batangiye kujya ku rwuri cyarimo, bamwe bagifotora abandi bagifata amashusho, ibintu byatumye aho cyari kiri gitegereje kubagwa huzura abantu benshi. Ibi byatumye inzego z’ubuyobozi zitangira kugira impungenge z’umutekano n’akavuyo gashobora guterwa n’iyo mbaga y’abaturage.
Impamvu cyiswe “Donald Trump”
Ba nyiri icyo kimasa bavuga ko bakise “Donald Trump” kubera imisatsi y’umuhondo iri ku mutwe wacyo, bavuga ko byabibutsaga imisatsi ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Icyo kimasa kandi cyabaye ikimenyabose kubera ubunini bwacyo budasanzwe. Amakuru atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Bangladesh avuga ko gipima hafi ibiro 680, ibintu byakigize kimwe mu bikurura amatsiko muri icyo gihugu muri iyi minsi ya Eid al-Adha.
Leta yafashe icyemezo cyo kukijyana muri pariki y’inyamaswa
Nyuma y’uko abantu benshi bakomeje kugisura no kukivugaho ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kugikura mu maboko y’abari bakiguriye kukibaga, kugira ngo kirindwe.
Amakuru avuga ko ubu icyo kimasa kizimurirwa muri pariki y’inyamaswa yo mu murwa mukuru Dhaka, aho kizajya cyororerwa kandi abaturage bakazajya bagisura mu buryo bwemewe.
Bamwe mu baturage bo muri Bangladesh batangaje ko bishimiye icyo cyemezo, bavuga ko icyo kimasa cyari cyamaze kuba ikimenyabose kubera uko gisa n’uburyo cyakunzwe n’abantu benshi mu gihe gito.
Eid al-Adha ni iki?
Eid al-Adha ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ku Bayisilamu ku Isi hose. Uyu munsi uba ugamije kwibuka ukwemera kw’Intumwa y’Imana Ibrahim(Aburahamu) wemeye gutamba umwana we nk’uko yari yabitegetswe n’Imana mbere y’uko asimbuzwa igitambo cy’itungo.
Muri uwo munsi mukuru, abayisilamu benshi batanga amatungo nk’ibitambo birimo intama, ihene, inka, inyama zikagabanywa imiryango, inshuti ndetse n’abatishoboye.
Inkuru y’iki kimasa cyiswe “Donald Trump” yakomeje gukurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko kwamamara kwacyo aribyo byagikijije kubagwa, mu gihe abandi babifata nk’ikimenyetso cy’uburyo imbuga nkoranyambaga zifite imbaraga mu guhindura ibyemezo byari byafashwe.
