Ifoto y’Urwibutso: Umukecuru w’imyaka 68 yabyaye impanga

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umugore ari kumwe n’umugabo we hamwe n’impanga bibarutse.

Ibitaro bya Lagos State University Teaching Hospital (LUTH) byatangaje ko byabyaje impanga umugore w’imyaka 68 wari usamye bwa mbere.

Mu itangazo ryasohowe n’ibi bitaro ejo ku cyumweru, bavuga ko uyu mugore yabyaye abazwe nyuma y’ibyumweru 37 akurikiranwa.

Ibi bitaro bivuga ko uyu mugore yasamye hakoreshejwe ubuhanga bwo guhuriza muri laboratoire igi ry’umugore n’intanga ngabo mu byo bita In Vitro Fertilisation (IVF).

Ibi byombi nyuma y’iminsi hagati y’ibiri n’itandatu bikora igi rivamo umuntu (zygote), iri gi riterwa muri nyababyeyi (uterus) ya wa mugore cyangwa se uwundi, hagamijwe ko atwita.

Ibitaro bya LUTH bivuga ko abana n’uyu mugore bose bameze neza.

Photo:LUTH

 

@igicumbinews.co.rw