Ifoto y’Urwibutso: Dr.Vuningoma yitabye Imana

Bakunzi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Dr Vuningoma James wayoboraga Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco kuva muri 2012, witabye Imana azize uburwayi.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yababajwe n’urupfu rw’uyu musaza wari umuyobozi wayo watabarutse.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yashyize kuri twitter itangazo ry’akababaro ryo kubura nyakwigendera.

Igira iti “Inteko y’Ururimi n’Umuco ibabajwe no guhomba Umuyobozi mwiza wayiyoboye kuva yashingwa mu mwaka wa 2012 kugeza ubu kandi akaba yaramaze kugeza heza uru rwego ndetse n’iterambere ry’umuco n’ururimi muri rusange.”

Yakoze inshingano zitandukanye mu nzego zinyuranye zirimo iz’Uburezi nko kuba yarabaye umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru rya Kigali ry’Uburezi (KIE) ubu ryabaye Ishami ry’Uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda.

Azwi cyane mu bikorwa byo kubungabunga Umuco n’ururimi kuko yari n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko ibifite mu Nshingano.

@igicumbinews.co.rw