Gicumbi: Umusore bamusanze mu gikoni yiyahuye

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Umusore witwa  Uwimana Albert w’imyaka 26 y’amavuko  yasanzwe mu gikoni cy’inzu yari amaze iminsi aguze yapuye. Aho yari atuye mu Mudugudu wa Rusashi, Akagali ka Kigogo, Umurenge wa Nyankenke, Akarere ka Gicumbi. Umurambo wa nyakwigendera  wabonywe bwa mbere na mukuru we witwa Ntabakivindimwe Robert, ahagana saa sita zo ku cyumweru Tariki 29 Ukwakira 2023.
Nyakwigendera bikekwa ko yaba yariyahuye kuko aho yari yapfiriye humvikanaga umwuka w’umuti wica udukoko.Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gusuzumwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ndetse na polisi ku bitaro kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Igicumbi News ikimara kumenya iby’iyi nkuru yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke, avuga ko koko Albert yitabye Imana..




Ati: “Ubwo rero inkuru y’uko yitabye Imana yamenyekanye ku cyumweru ahagana saa sita umurambo ukaba warabonywe bwa mbere na mukuru we witwa Ntabakivindimwe Robert, mu nzu yari amaze iminsi aguze ari mu gikoni. twarahageze dusanga niko bimeze koko yitabye Imana bikaba bikekwa ashobora kuba yariyahuye kuko muri icyo gikoni wumvaga hahumuramo umuti wica udukoko. Umurambo we ukaba warajyanywe gusuzumwa n’urwego rw’ubugenzacyaha na polisi ku bitaro kugira ngo hamenyekane icyamwishe nyirizina.
Amakuru Igicumbi News yamenye n’uko nyakwigendera yashyinguwe ku wa kabiri Tariki 31 ukwakira 2023.




Evariste NSENGIMANA/ Igicumbi News