Rulindo: Imvura yangije ibikorwa remezo birimo urusengero n’amashanyarazi 

Kuri uyu wa mbere  Tariki 30 Ukwakira 2023, ahagana Saa kumi n’imwe n’igice, mu mudugudu wa Kajeneni , mu kagari ka Karama, Umurenge wa Buyoga, Akarere ka Rilindo,  haguye imvura nyinshi irimo umuyaga mwinshi isambura urusengero rw’abadivantisite b’umunsi wa karindwi ndetse n’inzu z’ubucuruzi, amabati arenga 50  araguruka , hanangirika ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Umwe mu baturage wahuye n’ibiza, Bizimungu Laurent yaganiriye na Igicumbi News ibi bikimara kuba.
Yagize Ati: “Imvura yaguye mu minota itarenze icumi yari irimo n’umuyaga mwinshi noneho uje uhera inyuma wegura inzu amabati urakubita uhita uminura mu muhanda ubwo hari n’urusinga rw’amashanyarazi narwo rurangirika.  Amabati y’urusengero yahirimye hasigaraho make cyane, abaturage bahise bahagera baratabara bimwe mu bikoresho turabicumbisha.




Pasiteri w’Itorero ry ‘Abadivantisite b’Umunsi wa karindwi, Ntakirutimana Aimé Faustin. nawe  yabwiye  Igicumbi News ko urusengero rwabo rwangijwe n’imvura.
Yagize ati: “Imvura yaguye yangije inzu y’umuntu witwa Bizimungu Laurent noneho rero ikindi cyangiritse n’urusengero rw’abadivantisite rukuru rwa Runoga urwo rusengero rurangiritse amabati avuyeho hasigayeho kimwe cya kabiri hanyuma inzu y’uwo muturage yari ifite ibyumba umunani nabyo umuyaga waje urabiterura ubivana ku nzu ubishyira hirya mu muhanda.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuerenge wa Buyoga witwa MANIRAFASHA Jean D’amour, mu kiganiro yahaye Igicumbi News, yavuze ko urusengero rushobora kuba rwasambutse bitewe nuko rushaje.




Ati: “Imvura iraguye isenya urusengero rwari ruri ahitwa Kajeneni umuyaga warusambuye kubera ko rwari runakuze urumva ko nyine rushobora kuba rwari rufite n’ibiti bishaje ariko  n’inzu   y’umuturage urIahongaho wacururizaga hafi aho witwa Bizimungu nayo yasambutse.”
Gitifu yakomeje avuga ko abaturage bagomba kubaka ahantu heza hagenwe hadashobora kubashyira mu gihombo. Ati: “Ubutumwa bwo nubwo dusanzwe tubakangurira buri munsi, icya mbere nI ukureba ahantu batuye niba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga mu manegeka nk’uko wabivugaga bagashaka uburyo bushoboka bagashaka ibibanza kuko miturire yagenwe irazwi. Icya kabiri uwubaka akwiye kubaka inzu akayikomeza akayizirika ibisenge, impamvu tubigarukaho nuko isaha n’isaha umuyaga ushobora kuza.  Ikindi mu ntanzi z’urugo hagomba gucibwa imigende ishobora gutuma ayo mazi adahura n’amatafari ibyo byose babikoze bishobora gutuma inzu zabo zitabangamirwa n’imvura.”
Amakuru Igicumbi News yamenye nuko nubwo iyi mvura yaguye ikangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi n’inzu ntamuntu wakomeretse.




Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:
https://www.youtube.com/watch?v=vG0YRqHU8B8
Evariste NSENGIMANA/ Igicumbi News