Gicumbi: Abo amapoto anyura hejuru y’ingo zabo na bo barasaba amashanyarazi

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Remera, Akagari ka Gashirira, Umurenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi, baratakambira ubuyobozi ko bwabafasha bakabona amashanyarazi kuko babayeho mu icuraburindi nyamara bakabaye biteza imbere dore ko begereye umuyoboro w’amashanyarazi amapoto n’insinga bikaba bibanyura hejuru.

Aba abaturage baganiriye na Igicumbi  News kandi bavuga ko baramutse bacaniwe, umuriro banawifashisha mu bikorwa bibateza imbere.

Umwe ati: “Twabuze umuriro!!. Nonese kuki abandi bawubona twe ntituwubone?. Batanze amapoto twebwe turayabura dusigara mu cyera gati”.



Mugenzi we nawe yungamo ati: “Umuriro turawukeneye kubera aho dutuye hari abantu benshi, abanyeshuri barahanyura harimo n’abarezi bahatuye umuhanda uri hagati yacu kuko dutuye haruguru y’umuhanda twibaza impamvu rero bamwe bawubona abandi tukawubura”.

Undi muturage nawe waganiriye n’umunyamakuru wa Igicumbi News.  Agira ati :”Amapoto anyura ruguru y’iwacu ubwo rero nyine n’andi aturuka Rebero agarukira ahantu hitwa Nyarubuye ntiyakomeza umuhanda ngo natwe atugereho kuri ubu muri Rebero twaguye mu gihirahiro”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar nawe avuga ko icyo kibazo nk’ubuyobozi bw’umurenge bakizi akavuga ko ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi muri uyu murenge bitararangira. Arizeza abasigaye ko nabo bazacanirwa vuba.



Ati: “Umuyoboro w’amashanyarazi urikubakwa warahanyuze ariko uracyubakwa ngira ngo n’insinga ntizirahanyura. Hubatswe umuyoboro hazakurikiraho gukwirakwiza amashami yawo kuko niba bacyubaka baracukuye imyobo ntabwo bari gutanga umuriro mu ngo. Niba umuyoboro wanyuze mu mudugudu wa Remera kimwe n’indi midugudu bazawubona koko kuko biracyakorwa”.

Ni mu gihe Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere NST1 (National Strategy for Transformation), ivuga ko mu mwaka wa 2024 abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL cyemeje ko harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo intego u Rwanda rwihaye yo kuba mu mwaka wa 2024 buri rugo ruzaba rufite amashanyarazi ibe yagezweho.



Evariste NSENGIMANA/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: