Musanze: Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda i Busogo barataka kwamburwa no gukomeretswa mu masaha y’umugoroba

IMG-20260705-WA0012

Abanyeshuri biga mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda (UR) rizwi nka CAVM (College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medicine) riherereye mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke bavuga ko ugaragara mu masaha y’umugoroba, aho bavuga ko hari abantu babambura ibikoresho byabo ndetse bamwe bakaba banakomeretswa n’intwaro gakondo.

Amakuru bahaye Igicumbi News agaragaza ko mu minsi ishize habaye ibikorwa byo kwambura abanyeshuri ibikoresho birimo mudasobwa na telefoni, mu gihe bamwe mu bagerageje kubyanga bakorewe urugomo, barakomereka.

Umwe mu banyeshuri baganiriye na Igicumbi News yavuze ko yatezwe n’agatsiko k’abagizi ba nabi ubwo yari atashye avuye ku masomo.

Yagize ati: “Nari ndi gutaha, mpura n’umugabo usanzwe agenda mu muhanda, ngira ngo ni umuturage usanzwe. Ageze hafi yanjye yahise ansimbukira, amfuka mu maso. Nahise mbona haje undi wa kabiri, na we aranfata, undi arongera anshinga inzara. Nyuma haza undi wari ufite umupanga anca imbere, hanyuma uwa nyuma yari afite nanjoro, ni yo yankomereje ku kuboko kw’iburyo. Intoki zarakomeretse cyane ku buryo nkiri kwitabwaho n’abaganga.”

Abanyeshuri bavuga ko ibi bikorwa byatumye batakaza icyizere cyo kugenda mu masaha y’umugoroba, cyane cyane igihe bavuye ku masomo cyangwa bavuye mu macumbi.

Bavuga ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba baba bafite impungenge zo kugenda bonyine, ndetse ngo hari n’abatinya gutaha nyuma ya saa moya z’ijoro kuko batinya kugwa mu mutego w’abagizi ba nabi.

Undi yagize ati: “Twese dufite ubwoba. Hari abambuwe mudasobwa n’ibindi bikoresho bifashisha mu masomo, abandi barakomereka. Turasaba ko umutekano wakongerwa kugira ngo tubashe gukomeza amasomo tudahora mu bwoba.”

Si abanyeshuri gusa bavuga ko bahangayikishijwe n’iki kibazo. Bamwe mu bacuruzi bakorera hafi y’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Busogo bavuga ko na bo byabagizeho ingaruka, kuko basigaye bafunga ibikorwa byabo kare kubera impungenge z’umutekano.

Umwe mu bacuruzi yagize ati: “Hari umuntu baherutse gutema hafi hano. Mbere twafungaga saa yine z’ijoro, ariko ubu dufunga saa moya kubera ubwoba. Turasaba ko abagizi ba nabi bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemeje ko ibi bikorwa by’urugomo byamenyekanye, anavuga ko hari abantu bamaze gufatwa bakekwaho kubigiramo uruhare.

Yagize ati: “Urwo rugomo rwaramenyekanye, kandi hari abantu babiri bafatanwe ibimenyetso bigaragaza ko bashobora kuba baragize uruhare muri ibyo bikorwa. Hanakomeje ibikorwa byo kugenzura abantu bagenda nijoro badafite ibyangombwa bibaranga, kuko byagaragaye ko bamwe muri bo baba bagira uruhare mu bikorwa nk’ibi.”

Yakomeje asaba abaturage n’abanyeshuri gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano, batanga amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibi byaha bafatwe.

Yagize ati: “Turasaba abaturage gutuza no gukorana n’inzego z’umutekano. Umuntu wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano azafatwa abihanirwe hakurikijwe amategeko.”

Mu gihe iyi nkuru yatunganywaga, amakuru yari ageze kuri Igicumbi News yavugaga ko abanyeshuri babiri bakomerekeye muri ibyo bitero bari bakomeje kwitabwaho n’abaganga, mu gihe bagenzi babo bakomeje kugaragaza impungenge z’uko umutekano ukwiye kongerwa, cyane cyane mu masaha y’umugoroba, kugira ngo babashe gukomeza amasomo yabo mu mutekano.