Umukinnyi w’Umunyarwanda yahanywe muri Tour du Rwanda 2024 kubera gufata ku modoka

Umukinnyi w’umunyarwanda witwa Ngendahayo Jérémie ukinira May Stars yakuwe muri Tour du Rwanda 2024 ku Gace ka Kane ka Karongi-Rubavu nyuma yo gufata ku modoka. Yaciwe kandi amande y’ibihumbi 290 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi(UCI).

Kuri uyu wa kane nibwo hakomeje agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024, Umufaransa Pierre La Tour ukinira Total Energies niwe wakegukanye akoresheje iminota 23 n’amasegonda 31 ku ntera y’ibilometero 13 byakinwe kuva ku Isoko rya Musanze kugera mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina. Muri aka gace buri mukinnyi akina ku giti cye.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: