Gicumbi: Baratabaza basaba ko bakwishyurwa ingurane y’ahaciye imiyoboro y’amashanyarazi mu myaka 4 ishize

Imyaka ine irashize bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi, bavuga ko bafite agahinda ko kuba bizezwa guhabwa ingurane z’ibyangijwe n’ikwirakwizwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Abaganiriye na Igicumbi News n’abo Mu murenge wa Nyamiyaga bavuga ko barambiwe guhozwa mu gihirahiro.

Hitimana Jean De Dieu umwe mu bafite imitungo yangijwe ubwo mu isambu ye hacagamo imiyoboro y’amashanyarazi, yabwiye Igicumbi News ko  bamubariye ibihumbi magana tatu na cumi n’icyenda by’amafaranga y’u Rwanda(319,000 Frw), gusa akavuga ko kugeza ubu atarishyurwa ibyo avuga ko bibangamiye imibereho ye. Ati: “Imyaka ibaye ine dutegereje amafaranga twarahebye, yewe n’iyo tubajije batubwira ko bagiye kutwishyura ariko nabwo tugaheba, ndetse mu minsi yashize mu kwezi  kwa Gatanu nabwo twabwiwe ko bagiye kutwishyura none nabwo twarahebye, rwose rero bakwiye kureba uko batwishyura kuko tubayeho nabi”.

Igicumbi News yavuganye n’umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga Bayingana Jean Marie vianney adutangariza ko bakomeje gukorera ubuvugizi aba baturage kugirango abatarishyurwa babone amafaranga yabo. Yagize ati: “Nibyo koko iki kibazo turakizi, gusa si bose hari ababashije kubona amafaranga bemerewe nk’inguranwa, ariko hari n’abatarayabona ibyo bikaba byaratewe n’uko mubyo basabwaga ngo babone iyo nguranwa hari harimo ibituzuye, gusa twarabisuzumye turabyuzuza turabyohereza ,ubu tukaba tubizeza yuko twakoze ubuvugizi kandi tugikomeje kubukora ku buryo
amafaranga yabo bazayabona bitari kera”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yabwiye Igicumbi News ko bano baturage bitazarenga uku kwezi kwa cyanda batarishyurwa. Ati: “Icyo kibazo twarakimenye tukiganiraho n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ubu batwemereye ko muri uku kwa cyenda biteguye kwishyura abo baturage bafite icyo kibazo,kandi sibyo gusa natwe dukomeje kugikurikirana”.

Mu karere ka Gicumbi abaturage bafitiwe umwenda w’amafaranga y’ingurane ku haciye imiyoboro migsri y’amashanyarazi si abo mu murenge wa Nyamiyaga gusa kuko hari n’abandi bagaragaza iki kibazo bo mu mirenge  nka Ruvune, Kaniga, Mukarange na Bwisigye.

HAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News