Gicumbi: Abasore babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba Moto

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bukure yafashe abasore babiri aribo Sindayiheba Jean Pierre w’imyaka 35 na Iradukunda Eric bakekwaho kwiba moto RD 345 A yo mu bwoko bwa Boxer y’uwitwa Gasasira William wo mu Karere ka Nyagatare.

Iyi moto yibwe mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo, yibirwa mu Mujyi wa Nyagatare, bikekwa ko yibwe na Sindayiheba aho yari iparitse mu mbuga y’inzu yakirirwamo abashyitsi (Guest House) yo mu Mujyi wa Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko bikekwa ko iyi moto yibwe na Sindayiheba mu masaha ya saa kumi za mu gitondo aho nyirayo Gasasira yari yayiraje kuko yaraye muri iyo Guest House.

CIP Rugigana yagize ati “Sindayiheba akimara kuyiba yayijyanye kuyihisha ku nshuti ye Iradukunda Eric utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Giti, Akagari ka Tanda nyuma ngo bazayishakire umukiriya itagurishirijwe mu Karere bayikuyemo.”

CIP Rugigana akomeza avuga ko gufatwa kw’iyi moto byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba basore bombi barimo bashaka umukiriya ugura moto.

Yagize ati  “Abaturage babonaga abo basore birirwa batembera ndetse bakanifashisha n’abakomisiyoneri bandi ngo babashakire umuguzi wa moto kandi bataranababona bagenda kuri moto kuko yari ibitse mu nzu kwa Iradukunda. Abaturage bahise bagira amakenga y’iyo moto irimo gushakirwa umukiriya niko guhita bahamagara abapolisi bakorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bukure nabo bahita bajyayo bafata bariya basore.”

CIP Rugigana yakomeje avuga ko aba basore bombi bakimara gufatwa, Sindayiheba yemeye ko ariwe wibye moto avuga aho yayibye n’uburyo yayibye.  Polisi yahise itangira gushakisha nyiri moto biza kugaragara ko ari iya Gasasira akaba yatumwe ibyangombwa byayo ngo ayisubizwe.

Kuri ubu abakekwaho kwiba iyo moto  bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bukure kugira ngo hokorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yibukije abantu muri rusange cyane cyane urubyiruko kuvana amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere ntibararikire iby’abandi kuko nta kindi bibagezaho uretse gohomba bagafungwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co.rw