Gicumbi: Umusore wasambanyije intama yiyahuye

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023, mu mudugudu wa Ruzo, Akagari ka Kibali, Murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, nibwo umusore witwa Ishimwe Aimable w’imyaka 17, yiyahuye yimanitse mu mugozi ariko imbarutso akaba ari intama yasambanyirije iwabo aho yakomokaga mu Kagari ka Kigogo mu murenge wa Nyankenke, mu karere ka Gicumbi.

Umwe mu baturage wageze aho byabereye yababwiye Igicumbi News ko uyu musore bamusanze mu nzu idakinze anaganitse mu mugozi w’inzitiramibu, ni nyuma yo kuva iwabo muri Nyankenke, kuwa gatatu w’icyumweru gishize amaze gufatirwa mu cyuho asambanya intama y’umuturanyi akagira isoni agahungira Kibali aho yahoze akora akazi ko kwahira naho yahagera agasanga bamenye amahano yakoze agahita afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Aya ni amakuru yemejwe  n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibali, Ndayisenga Jean Pierre, mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News. Yavuze ko byamenyekanye bitewe no kuba umugabo wubakaga inzu yagiye kureba uko umeze ahageze asanga uyu musore mu mugozi.

Yagize ati: “Uyu munsi saa kumi n’ebyiri na mirongo itatu n’umunani za ni mugoroba  nibwo uwitwa Twizeyimana Jean Pierre w’imyaka 29, utuye mu Mudugudu wa Ruzo, Akagari ka Kibari, yagiye ku inzu ye atari yakinga kuko iraho imaze igihe itabamo umuntu nuko asangamo nyine uwo wiyahuye witwa Ishimwe Aimable, w’imyaka 17 wari utuye mu Mudugudu wa Gasake, Akagari ka Kigogo, mu Murenge wa Nyankenke, ubwo rero inzego z’umutekano zikaba zagiye gupima ngo zirebe niba ntabwabigizemo uruhare.”

Gitifu yavuze ko nabo batazi icyaba cyatumye aza kwiyamburira ubuzima muri Kibali gusa bikavugwa ko n’ubundi kuwa gatatu yakoreye icyaha iwabo cyo gusambanya Intama bigatuma arorongotana.

Andi makuru Igicumbi News yamenye nuko ubwo uyu musore yari agarutse aho yahiraga naho bari bamwirukanye kuko yari yarabibye akaba yari asigaye arara ku gasozi ibyo abaturage bita “ingagi”. Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Byumba kugirango ukorerwe isuzumwa.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: