Perezida Joe Biden yikubise hasi ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi

Perezida wa Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa kane Tariki ya 01 Kamena 2023, yikubise hasi ubwo yari ari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bari barangije muri Kaminuza ya gisirikare yigisha ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere no gutwara indege muri Leta ya Colorado.

Amashusho arimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Biden asuhuza umwe mu banyeshuri barangije amasomo arangije yikubita hasi, abari bamurinze bahita bamwegura igitaraganya akomeza gupepera abandi banyeshuri.

Televiziyo y’Abanyamerika ABC yavuze ko abegereye Biden batangaje ko yatsikiye ku gafuka(Sandbag), kari kari iruhande rwe kakaba kafashaga igikoresho cyitwa (teleprompter) ubusanzwe cyifashishwa mu gusoma imbwirwaruhame, kuko umuntu aba akirebamo agasoma ibyanditswe ku buryo hari abantu bagirango arimo kubikura mu mutwe we atabisoma, iki gikoresho ni nacyo kifashishwa n’abanyamakuru basoma amakuru kuri Televiziyo.

Ben LaBolt, ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida w’Amerika(White House), yatangaje kuri Twitter ko nyuma y’iy’impanuka, Perezida Biden ameze neza. Yagize ati: “Ameze neza, hari agafuka kari k’uruganiriro igihe yasuhuzaga abantu niko kamuteze.”

Karine Jean-Pierre ushizwe itangazamakuru muri White House nawe yatangaje ko Biden “Ameze neza cyane.”

Nyuma y’uko abanyamakuru bakomeje kubaza ubuzima bw’umukuru w’igihugu uko buhagaze, Biden amaze kugera muri White House yavuze ko yatsikiye ku gafuka ariko yirinda kugira ibindi atangaza.

Kugeza ubu  Perezida Biden w’imyaka 80 niwe mukuru w’igihugu ukuze kurenza abandi ku isi, ubuzima bwe ni kimwe mu byo abamunenga bavuga ko butazatuma atazabasha kongera kwiyamaaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri 2024, mu gihe yatorwa yazasoza manda ya kabiri afite imyaka 86 y’amavuko.

Amatora Televiziyo ya ABC iherutse gukoresha, agaragaza ko abanyamerika bangana na 66% bavuze ko babona Perezida Joe Biden, atagifite imbaraga zo kuyobora igihugu nubwo umuganga we muri y’umwaka yatangaje ko ubuzima bwe buhagaze neza.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: