Gatsibo: Umubyeyi utaramenyekana Yataye uruhinja mu ishyamba

Ahagana saa saa moya z’igitondo zo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena 2023,  mu mudugudu wa Nyarukumbi, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki, mu karere ka Gatsibo, niho  habonetse uruhinja ruri mu cy’igero cy’amezi nk’umunani rwatawe mu ishyamba, rubonywe n’umuntu wari uzindutse ahanyura agiye guhinga.

Amakuru umwe mu baturage wahise ahagera yahaye Igicumbi News yavuze ko basanze uwataye uru ruhinja yasize arufubitse neza ndetse iruhande ye akahasiga amafaranga ibiceri mirongo ine (40 Frw).




Ati: “Umubyeyi wamutaye ntago tumuzi yamusize iruhande ye hari igikapu kirimo utwenda twe n’uduceri mirongo ine ndetse yamuryamishije mu ngobyi, rero twagerageje kureba ko yaba wenda ari abagizi ba nabi baba bivuganye nyina bakamushyira k’uruhande ariko ntabo twabonye.”

Bamwe mu baturage bo muri aka gace babwiye Igicumbi News ko hari Umubyeyi wahise amujyana iwe bagasaba abagiraneza n’inzego z’ubuyobozi kumufasha kugirango arokore ubuzima bw’uyu muziranenge.




Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, mu kiganiro yahaye Igicumbi News. Yagize ati: “Uru rihinja rwatoraguwe mu gitondo n’abaturage bagiye guhinga gusa ntamakuru aramenyekana y’uwarutaye, icyo twakoze nuko twabonye umubyeyi w’umunyampuhwe warufashe turakomeza tumufashe tunamukamishirize mu gihe inzego z’ibishinzwe zirimo gushaka uwamutaye.”

Kugeza ubu amakuru agera ku Igicumbi News aravuga ko uru ruhinja rufite ubuzima bwiza ntakibazo cy’uburwayi agaragaza.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: