Gicumbi: Batonganiye ku irimbi ubwo bari bagiye gushyingura umubyeyi wabo bapfa imitungo

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 16 Kamena 2023, ahagana saa munani n’igice z’amanywa, nibwo umuryango wari ugiye gushyingura washwaniye ku irimbi bapfa imitungo. Ibi byabereye mu kagari ka Kibali, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi.

Umwe mu bari bahari yabwiye Igicumbi News ko, ubwo bari bamaze kururutsa imva bamaze no gushyiraho itaka,  umwuzukuru w’umubyeyi witabye Imana yagiye gushingaho umusaraba, bamwe mu bana b’uyu muryango bahita bamufata akaboko baramubuza, intonganya zihita zitangirira aho kuko batashakaga ko ahabwa umurima.



Yagize: “Kubera ko umwana washyinguye umubyeyi witabye Imana ahabwa umurimo niyo mpamvu umwuzukuru wari watoranyijwe ngo ashyireho umusaraba, abana b’umukecuru witabye Imana bamukumiriye bahita bamushikuza umusaraba bitera intonganya zamaze iminota nk’itanu nyuma baraganira bemeza ko Umusore wa nyakwigendera ariwe ushingaho umusaraba”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko nyuma y’uko uwo mwuzukuru yangiwe gushyiraho umusaraba, se yahise yivumbura arataha, abavandimwe bahise bajya gukaraba ariko bacitsemo ibice kubera intonganya zari zimaze kuba.



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibali, Ndayisenga Jean Pierre, yabwiye Igicumbi News ko habayeho kutumvikana ugomba gushingaho umusaraba gusa ngo ntabigeze barwana.

Yagize ati: “Ntago barwanye nkuko abashyushya inkuru barimo kubivuga ahubwo icyabayeho ni ukutumvikana ushyiraho umusaraba ariko nyuma nk’umuryango bumvikanye barashyingura ntakibazo”.

Amakuru Igicumbi News yamenye avuga ko nko mu myaka irindwi ishize aribwo umugabo wo muri uyu muryango yitabye Imana yishwe kuko babyutse bagasanga umurambo hafi y’urugo rwe. Icyo gihe umuhungu we ari mu batawe muri yombi akekwaho kumwica ariko nyuma baza kugirwa abere barafungurwa.

Uyu muryango ugizwe n’abana bane barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: