Pasiteri Theogene(Inzahuke) yitabye Imana

Pasiteri Théogène wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke yitabye Imana m’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 23 Kamena 2023, akoze impanuka y’imodoka ubwo bari bageze i Kabale mu gihugu cya Uganda.

Habumugisha Dominique usanzwe ari umunyamakuru wa Radio Ishingiro yabwiye Igicumbi News ko inshuti ye y’umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Donath yari yajyanye na Pastor Théogène muri Uganda kujya kuzana abavugabutumwa bagombaga kumufasha mu gitaramo yari afite kuri iki cyumweru Tariki ya 25 Kamena 2023, ahitwa Yaramba mu Karere ka Gicumbi.

Akomeza avuga ko ubwo bagarukaga bari kumwe n’abo bantu bageze i Kabale bagonganye n’indi modoka, Pasiteri Théogène n’abandi bagore babiri bahita bahasiga ubuzima, Donath we avamo ari muri koma, nk’uko uyu munyamakuru arimo kubibwirwa n’abantu barimo gukoresha telefone ya Donath.

Umuturage uri i Kabale yabwiye Igicumbi  News ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa kane Tariki ya 22 Mata 2023, imodoka yari itwawe na Pasiteri Théogène yakase ikorosi ita umurongo ihita ikubitana na Bus ya company ya Simba, irabapfukirana.

Ati: “Ba pasiteri kubakura mu modoka byatwaye umwanya kuko byasabye kujya gushaka umuhoro imodoka bakayitema aho imodoka yari irimo abantu bane, batatu bahise bakurwamo bapfuye. Abari muri Bus bo ntacyo babaye.”

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: