Coronavirus: Abantu 43 bafatiwe muri Hoteli muri Gasabo barenze ku mabwiriza harimo n’ababikira

Polisi yo mu mujyi wa Kigali yafashe abantu 43 barimo ababikira bafatiwe mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, bari muri Hoteli yitwa CENETRA bari mu birori by’ubukwe bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatandatu aho bari bagiye kwiyakira kandi bakabikora bitarimo guhana intera n’ibindi. Hoteli yahise ifungwa by’agateganyo.

Ni abageni bivugwa ko bari batumiye abantu batandukanye bavuye mu Karere ka Nyamasheke , maze bakirirwa muri Hoteli ya CENETRA .

Umubikira uyobora CENETRA Hotel,Sr Mukarwego Marie yavuze bo batari bazi ko barenze ku mabwiriza kuko bari bateguriye abantu 50 kandi bashyizemo intera ariko ko batari bazi ko ari ubukwe bateguriraga kuko bari biteguye kwakira abafata amafunguro bagera kuri 50.

Ati “ Twe twakiriye ubusabe bw’umuntu waje adusaba ko twamutekera , tugatekera abantu 50, noneho tuzi ko twemerewe guteka kuri restaurant turabatekera, ariko tubona badashobora gukwira muri restaurant yacu, noneho niko kubategurira hano. Ejo twese twanguwe no kubona ari ubukwe, natwe twumva ni ikibazo, abapolisi batugezeho tubona ko ari ikibazo turabyemera , dusaba imbabazi.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yasabye abantu batanga serivisi zitandukanye kujya bakora ubugenzuzi bw’abantu bakira niba batarenze ku mabwiriza kandi bagatanga amakuru.

Ati “Niba ufite hoteli cyangwa restaurant ukaba uzi ko waje kwakira abantu mu buryo busanzwe batarengeje 30% harimo n’umwanya wo kwakira abantu , na we agire uruhare rwo kureba koko ati aba bantu baje, ntibari hanze y’amabwiriza? Icyo dusaba umuntu ni uko amenya abagenda iwe, niba banyuranyije n’amabwiriza akabyanga hakiri kare kandi akatwihera amakuru bitarinze ko twe tuyamenya ku ruhande, ngo tuze kumusanga mu byaha.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu , CP John Bosco Kabera, yavuze ko bahawe amakuru n’abaturage ,bahageze basanga ari ubukwe bwahabereye kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “ Abantu bose dufata basaba imbabazi ariko imbabazi basaba ntabwo ziba zivuye ku mutima mu by’ukuri, kwibeshya ko wibeshye ntabwo ari byo. Abantu bakwiye kumva y’uko bakurikirana ibikorwa byose bibera aho bari, serivisi zose batanga cyangwa abantu bose bakira bikajyana no kwirinda amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Turabizi birakomeye ariko iki cyorezo gikomeye kurusha ibindi byose , icyangombwa cyose uzakora ni ukuba uri muzima.”

Yasabye Abanyarwanda kutadohoka ku mabwiriza bagakomeza kwirinda Coronavirus.

Nyuma yo gufata abari bitabirye ubu bukwe bakajyanwa kwigishirizwa ububi bw’icyorezo cya Coronavirus , ndetse bagacibwa n’amande angana 10000 Frw kuri buri umwe. Iyi Hoteli yahise ifungwa by’agateganyo aho ishobora gucibwa amande ari hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 300 Frw ndetse no gufungwa igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu.

Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bajyanywe muri stade gusobanurirwa bacibwa amande

Mu bafashwe harimo n’ababikira bashinzwe CENETRA Hotel

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza, abatanga serivisi nabo basabwa kujya bagenzura ababagana niba bubahirije amabwiriza

Hoteli yahise ifungwa by’agateganyo
@igicumbinews.co.rw