AMAFOTO: Perezida Kagame yayoboye inama y ‘Abaminisitiri

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yayoboye Inama y’Abaminisitiri, yasuzumiwemo intambwe imaze guterwa mu kurwanya Coronavirus, inafatirwamo ingamba z’uburyo igihugu gikomeza kwitwara ku rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.

Ni inama yabaye kuri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, isuzuma umusaruro w’ingamba zafashwe kuri Coronavirus ndetse n’intambwe zigomba gukurikira. Ntabwo imyanzuro yayo irashyirwa ahagaragara.

Ni inama yakoranye nyuma y’uko ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali kimwe n’abamotari, zagombaga gusubukurwa ku wa 1 Kamena, iyo gahunda isubikwa nyuma y’ubwandu bushya bwabonetse mu Karere ka Rusizi.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya kuri uyu wa Mbere, Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko uyu munsi, ku wa 2 Kamena hateganyijwe Inama y’Abaminisitiri igomba gusuzuma intambwe nshya zigomba guterwa,asaba abaturarwanda kwihangana mu gihe bagitegereje imyanzuro izavamo.

Yagize ati “Hari byinshi nibwira byahinduyeho iminsi ibiri gusa, ubwo abantu niba ari no gufunga umwuka iminsi ibiri, bafunge umwuka iminsi ibiri nirangira ubwo baraza guhumeka neza. Hari ibindi biza kugomba guhindurwaho gato kubera ko hari ibyagiye bivuka kuva igihe twakoreye ibyemezo bya guverinoma by’ubushize n’uyu munsi bijyanye n’iki cyorezo.”

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 377, abakize ni 262 naho umwe yitabye Imana.

 

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa Kabiri